Bamwe mubakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda baravuga ko imbuga za murandasi z’uturere twinshi haba hariho amakuru ashaje kandi ngo bikoma mu nkokora akazi kabo ko gutara no gutangaza amakuru.
Ni ikibazo Intumwa za rubanda ziherutse kugaragariza Guverinoma nayo ikavuga ko igiye guhwitura abashinzwe imenyekashabikorwa mu turere kuko aribo babishinzwe.
Depite Mbonimana Gamariel yagaragarije Guverinoma ikibazo cy’imbuga za murandasi za bimwe mu bigo bya Leta by’umwihariko uturere usanga ziriho amakuru ashaje.
Ati “ Cyane cyane nk’imbuga zo mu turere iyo igiyeho usanga hariho amakuru ashaje cyangwa se atajyanye n’igihe, wenda ndashimira y’uko muri za Minisiteri usanga bagerageza kuyashyira ku gihe ariko mu turere no ku mbuga zimwe na zimwe usanga amakuru aba ashaje.”
Abanyamakuru nka bamwe mubakunda gusura imbuga za murandasi z’uturere baragaragaza amwe mu makuru bashakaho bakayabura bigakoma mu nkora akazi kabo ka buri munsi ko gutara no gutangaza amakuru bagasaba ko abashinzwe imenyekanishabikorwa bazwi nka ‘PRO’ mu turere bakora akazi kabo.
Egide NIRINGIYIMANA wo mu Kinyamakuru Rebero gikorera kuri murandasi ati “Ushobora gusanga nk’urubuga ruheruka kwandikwaho cyangwa gushyirwaho amakuru yo mu Karere nko mu mezi nk’atandatu ashize, nk’ubu hari amakuru yo mu Karere ka Burera aho abaturage batarahabwa ingurane bitewe nuko amasambu yabo yanyujijwemo ibikorwaremezo abo baturage nta ngurane bahawe bimaze imyaka itatu n’igice ayo makuru ntabwo wayasanga ku rubuga rw’akarere.”
Anaclet NTIRUSHWA wo mu Kinyamakuru Rwanda vision ati “ Iyo uyabuze rero bigusaba Kuva aho uri ukajyayo kandi wagakwiye kuba ubibonera kuri urwo rubuga bigahita birangira, urumva biratugora.”
Elias HAKIZIMANA ukorera ikinyamakuru Rwanda inspirer ati “ Twasaba abashinzwe itumanaho ry’uturere twita ‘PRO’ nk’umwuga wabo nk’inshingano zabo bagakwiye gushyira amakuru yibanze ku mbuga z’uturere twabo.”
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko imaze igihe isabye uturere n’ibigo bya Leta bitandukanye kujya bishyira ku mbuga za Murandasi zabyo amakuru agezweho kandi ko niba hari aho bitarakorwa bagiye kongera igisa no guhwitura abashinzwe gushyiraho amakuru.
Minisitiri w’intebe Dr. Edouard NGIRENTE ubwo yari imbere y’inteko ishingamategeko imitwe yombi yagize ati “ Nibyo hari aho usanga ibigo bya Leta bifite amakuru ku mbuga za Murandasi(Websites) ushaka ntunayabone, hari aho usanga ashaje yararengeje igihe ariko icyo dukora ni ugukomeza kwibutsa ba ‘communication officer’ kwapudatinga amakuru ariho kuburyo ari umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ayabonera igihe. Turabizi ko hari ‘websites’ usanga zarakerewe ariko niko kazi k’abashinzwe gutangaza amakuru mu bigo bya Leta kandi duhora tubibutsa kugira ngo hatagira ‘website’ isigara inyuma.”