Sanna Marin w’imyaka 34 mu minsi mike ararahirira kuba minisitiri w’intebe wa Finland, ibirahita bimugira umu Minisitiri muto ku Isi.
Sanna wari usanzwe ari Minisitiri w’ubwikorezi, abaye umugore wa Gatatu uyoboye Guverinoma muri Finland.
Ni umwanya asimbuyeho Antti Rinne weguye nyuma yo kwitakariza ikizere.
Sanna Marin abajijwe ku bijyanye n’imyaka ye yavuze ko atajya abitekerezaho ko ahubwo atekereza ku mpamvu yinjiye muri politike no ku byatumye agirirwa ikizere n’abatora.
Nyuma yo kurahirira izi nshingano Marin azaba ari we Minisitiri w’intebe muto ku Isi agahigo kari gafitwe na Minisitiri w’intebe wa Ukraine w’imyaka 35 wakurikirwaga n’uwa New Zealand Jacinda Ardern w’imyaka 39.