Rwamagana: Ruhurura zirimo n’izica abantu zirateganyirizwa iki?

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro baturiye ahanyura ruhurura iri mu kagari ka Sibagire bakomeje gutakambira ubuyobozi kubakorera iyo ruhurura kuko ngo ikomeje gushyira mu kaga ubuzima bwabo, kandi ikanangiza imyaka mu mirima n’amazu y’abaturage.

Gatabazi Emmanuel umwe mu bagezweho n’ingaruka na Ruhurura iri muri ako Kagari ari gusobanura imvano y’amazi ayinyuramo ari nayo nyirabayaza y’ibyago abaturage  bayituriye n’abafite amasambu yegereye bakomeje guhura nabyo.

Ati “Baje bakora uyu muhanda uhuza Rwamagana na Ngoma, kubera ko amazi yaturukaga mu mujyi wa Rwamagana, baraza bacukura ibizi hano amazi niyo yacukuye gutya.”

Abaturage batuye n’abafite ibyabo byegereye iyo ruhurura bavuga ko imaze gutwara ubuzima bw’abantu babiri, Gatabazi Emmanuel ari mu batabaye umwe muri bo, arabara inkuru y’uburyo byari bikomeye kumutabara n’ubwo byarangiye ahasize ubuzima.

Ati “Polisi ya Rwamagana yaraje rwose inzego zayo ukuntu zireshya dushyiraho n’izacu z’abaturage umupolisi yamanutse ku ikamba kuko ari ibintu baba barakamiritse, turafatikanya umuntu tumukuramo ntiyabashije kubaho yitabye Imana” 

Impungenge z’abaturage ku byago byaterwa n’iyi ruhurura zizamura ubukana iyo imvura iguye kandi no muri iyi minsi iri kugwa ku bwinshi, abafite amazi ari muri sentimetero nke n’abafite imirima iyo ruhurura isukamo amazi ntibahisha agahinda.

Umwe muri bo ati “Niyo haba hashize amasaha 2 imvura ihise, ugacaho nawe ubwawe wanakwiruka amazi aba ahorera kurusha Akagera.”

Mugenzi we ati “Ubuse ntimureba ukuntu inzu yasenyutse n’ubu ngubu imvura iri kugwa ari nyinshi, inzu iratigita cyane ukaba wayihubukamo wiruka.”

N’ubwo atari inshuro ya mbere aba baturage batakambira uwo babona yabafasha kuzamura ijwi ryabo ngo rigere kuwo bumva yabafasha, bo kuri iyi nshuro bongeye gusaba ko bagirirwa impuhwe iyo ruhurura igatunganywa dore ko uko imvura ikomeza kugwa ari nyinshi ari nako ikomeza kwiyongera mu bujya kuzimu.

Impamvu ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana butanga ituma iyo ruhurura itarakorwa n’uko hari izindi ziyirusha kuba mbi ziri muri ako Karere.

Icyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere Kakooza Henry arizeza ko mu  ngengo y’imari ya 2020/21 iyo ruhurura noneho izakorwa.

Ati“Muri gahunda y’umwaka utaha tuzatangira gushyira mu bikorwa mu kwezi kwa gatandatu nibwo duteganya ko iyo ruhurura nibura twayikora kuko bisaba ubushobozi bw’amafaranga murabizi.

Ruhurura Akarere ka Rwamagana kavuga ko iteje ibibazo kurusha izindi zose ziri muri ako Karere n’iva kuri Gare ya Rwamagana imanuka ikanyura munsi y’agakiriro, iyo ngo n’iyo iri kwangiriza abaturage ku gipimo cyo hejuru.

Iyi biteganijwe nibura ko izaba yatangiye kubakwa mu kwezi kwa mbere kwa 2020.

Tito DUSABIREMA