Swe Zin Htet,Miss wiyemerera ko ari umutinganyi

Miss Swe Zin Htet akomoka  mu igihugu cya Myanmar afite imyaka 20 y’amavuko akaba yari ahagarariye igihugu cye mu irushanwa rya Miss Universe riherutse ,yeruye ko ari umutinganyi ndetse bitanamuteye ipfunwe.

Image result for Swe Zin Htet

Uyu mukobwa utarabashije kwegukana ikamba, yanditse amateka kuko yeruye ko ahagarariye  abaryamana bahuje ibitsina muri iri rushanwa mpuzamahanga ku nshuro ya mbere.

Abakurikira iri rushanwa bise “Superman” yeruye ko ari umutinganyi mu kiganiro yagiranye na Missosology nyuma gato y’uko batangiye umwiherero mu mujyi wa Atlanta.

Yagize ati “Ndashaka ko Isi yemera abaryamana bahuje ibitsina n’uburenganzira bwabo bwo guhitamo inzira zabo zo kwishimisha. Dukwiye kugira uburenganzira bwo guhitamo no guteza imbere uburinganire.”

Related image

Nyuma yaho yashyize ifoto kuri Instagram ari kumwe n’umukunzi we ashyiraho ifoto y’umukororombya yandikaho ijambo “proud” bisobanuye ko atewe ishema nabyo.

Uyu mukobwa yavuze ko aryamana n’uwo bahuje igitsina mu gihe iwabo muri Myanmar bihanishwa igihano cy’igifungo kirekire, n’ubwo iri tegeko ridakurikizwa cyane ariko abatinganyi baho bakunze gufungwa bya hato na hato, ndetse bagahohoterwa mu buryo butandukanye.

Uyu mukobwa akimara kwerura yabonye abantu benshi bamushyigikira haba muri Myanmar no mu bindi bihugu bitandukanye byo ku Isi ndetse n’irushanwa ubwaryo ryerekana ko rimushyigikiye.

Bagize bati “Twishimiye guha umwanya abagore b’abanyembaraga n’icyitegererezo nka Miss Myanmar bafite ubutwari bwo kuvuga inkuru zabo z’umwihariko. Miss Universe izashyigikira abakobwa kugira ngo babe abo ari bo.”

Related image



Amarushanwa y’ubwiza akomeye nka Miss World na Miss Universe yagiye yibasirwa n’abantu batandukanye bayashinja guteza imbere imico yo mu Burengerazuba bw’Isi no guha akato, ababyaye n’abafite abagabo bashaka kwitabira iri rushanwa.