Umuhanzi Nsengiyumva Francois (Igisupusupu) yaba ari gusezera bucece ibya muzika?

Nk’uko bisanzwe mu ruhando rwa muzika mu Rwanda,umwaka urahita undi ugataha ukazana impano y’umuhanzi mushya nk’uko Nsengiyumva Francois(Igisupusupu) yabigenje gusa umwaka ukaba urangiye asa n’utakigaragara haribazwa ko yaba ari gusezerera umwuga bucece.

Image result for Nsengiyumva Francois (Igisupusupu)

Mu myidagaduro, umwaka wa 2019 wazanye amazina,urugero ni umuhanzi Nsengiyumva Francois (Igisupusupu) ukunzwe wihariye imitima ya benshi batunze amashusho n’amafoto bye.

Nsengiyumva Francois wahawe akabyiniriro ka ‘Igisupusupu’ abicyesha indirimbo ye ‘Mariya Jeanne’.

Mu bihe bitambutse umuziki w’u Rwanda wari ufitwe n’abahanzi batuye cyangwa bavuka i Kigali ntawiyumvishaga ko hari umuhanzi wava mu Ntara iyo kure agahindura ikibuga cy’umuziki nk’uko byagenze kuri uyu Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’ wigaragaje mu ruhando rw’umuziki mu gihe gito.

Related image

Ntibyumvikanaga neza ko umuhanzi w’iyo indirimbo ze zashyirwa ku rutonde rw’izicurangwa kuri Radio, Televiziyo, utubyiniro n’ahandi agatumirwa ubutitsa mu bitaramo yishyurwa akayabo; izina rye rigahozwa mu nkuru nyamukuru zasohotse mu bitangazamakuru.

Indirimbo ye yise “Mariya Jeanne” yamuhaye ijambo mu muziki w’u Rwanda ndetse yitwa ‘Igisupusupu’ bitewe n’uko iri jambo ryagarutse cyane muri iyi ndirimbo riba rishya mu matwi ya benshi. Ntibyari bisanzwe ko umuhanzi yagira izina rikomeye aricyesha indirimbo imwe kandi mu gihe gito.

Related image

Ibi byatumye kompanyi nka Airtel Rwanda imwifashisha mu bikorwa byo kwamamaza serivisi zayo ndetse hari n’abatangiye gutegura ibitaramo bakavuga ko ahagera kandi batavuganye n’umujyanama we, Alain Muku.

Yahawe umwihariko aririmbira mu ntara enye kugeza ku munsi wa nyuma w’ibi bitaramo byasorejwe muri Parking ya Petit Stade mu gitaramo cyatumiwemo Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

Yongeyeho indirimbo nka ‘Icange mukobwa’, ‘Rwagitima’ ivumbi riratumuka. Indirimbo ze zacuranzwe (zicurangwa) ahabaga hateraniye umubare munini amashusho akabigaragaza n’abakiri bato bakaririmba indirimbo ze.

Yagaragaraga nk’umuntu wavuye mu cyaro ariko i Kigali yarafatishije imvugo ze zituma benshi bakomeza kumuhanga ijisho. Byari bigoranye kubona umuhanzi wo mu Ntara ugize gushyigikirwa gukomeye kurusha umuhanzi wo muri Kigali.

Gusa ngo akaryoshye ntigahora mu itama, nyuma yo gusangiza abakunzi be indirimbo nshya “Uzaze urebe mu Rwanda”,Nsengiyumva ntahigarawe asa n’uri mu biruhuko gusa hari n’abavuga ko yaba agenda asezera bucece.Abaganiriye na Flash.rw bemeza aya makuru bashingiye ku kuba umujyanama we Alain Muku ubu hari abandi bahanzi bashya ari gutegura abinyujije mu marushanwa ategura.

Related image

Ikindi bagarukaho ni uburyo uyu muhanzi ku myaka 40 y’amavuko yamamaye mu gihe gito ngo biragoye kongera guhanga indirimbo nziza yamenyereje abafana be.

Haribazwa Nsengiyumva Francois(Igisupusupu) impano ye yaba asitira gukama yaba se ari  gusezera bucece?