Uyu rutahizamu wavuye mu ikipe ya AS Muhanga mu ntangiriro z’uyu mwaka akajya muri Rayon Sports ni we wabaye umukinnyi w’ukwezi k’Ugushyingo nyuma yo guhundagazwaho amajwi n’abafana b’ikipe ya Rayon Sports.
Yannick atwaye icyi gihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu kwezi k’Ugushyingo gitangwa na March Generation ku bufatanye n’uruganda rwa Skol ahigitse Herve Rugwiro na Iranzi Jean Claude bari bahanganye.
Amakuru agera kuri Flash avuga ko abagera ku 1566 muri 2100 aribo batoye Yannick Bizimana, bikanamuhesha gutsinda Rugwiro Herve na Iranzi Jean Claude bari bahanganye.
Yannick Bizimana yatwaye iki gihembo gifite agaciro k’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda abikesha ibitego bibiri yatsinze AS Muhanga yahozemo mu kwezi gushize, hakiyongeraho indi mipira ibiri ivamo ibitego yatanze, mu gihe Iranzi Jean Claude bari bahanganye we yatsinze ibitego bitatu mu kwezi gushize.
Yannick Bizimana watwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza watowe n’abafana mu kwezi k’Ugushyingo na bagenzi be, bakomeje kwitegura umukino bazakiramo ikipe ya Mukura Victory Sports ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.