Perezida Kagame ari muri Qatar mu nama yiga ku bibazo bibangamiye Isi

Perezida wa Repubulika yu Rwanda, Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar, kwifatanya nUmuyobozi wIkirenga wicyo gihugu (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, abakuru bibihugu n’abandi banyacyubahiro mu nama yiga ku ngingo zitandukanye zigamije gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye Isi.


Iyi nama izwi nka Doha Forum iteganyijwe ku wa 14-15 Ukuboza 2019, yatangijwe mu 2000, ikaba ari urubuga ruhuriza hamwe abayobozi, impuguke, abahagarariye inzego zifata ibyemezo bagamije kongera gushyiraho imiyoborere isubiza ibibazo bihari.
Iyuyu mwaka yahawe insanganyamatsiko igaruka ku Kongera gutekereza ku miyoborere mu nguni zose zIsi no kureba amahirwe ibihugu byakura mu kuva mu miyoborere yigice kimwe bijya ku ikora mu nguni zose.
Iyi nama izasuzumirwamo ingingo zitandukanye zirimo guteza imbere ikoranabuhanga, ubucuruzi nishoramari, kongerera ubushobozi abakozi no kugabanya ubusumbane.
Hari kandi gusigasira umutekano, ikoranabuhanga nimiyoborere, guteza imbere imiryango mpuzamahanga, sosiyete sivile, umuco numwihariko wa buri gihugu.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame azitabira umuhango wo gufungura iyi nama nikiganiro azahuriramo numunyamakuru Ghida Fakhry, wamamaye ku bitangazamakuru mpuzamaghanga birimo Al Jazeera yo muri Qatar, TRT World yo muri Turikiya na HuffPost cyabanyamerika.
Muri iki kiganiro biteganyijwe ko Perezida Kagame azagaruka ku rugendo rwu Rwanda mu nzira yiterambere.
Umuyobozi wIkirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani yaherukaga guhura na Perezida Kagame ku wa mbere ushize, mu muhango wo gutanga ibihembo byamwitiriwe Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award bihabwa abantu babaye indashyikirwa ku Isi mu kurwanya ruswa no kwimakaza ugukorera mu mucyo.
Umubano wu Rwanda na Qatar umaze iminsi uhagaze neza aho bigaragazwa no kuba abakuru bibyo bihugu bakunze kwitabira inama zabereye muri kimwe muri ibyo bihugu.