Abadepite banenze imyubakire y’imihanda ya VUP muri Nyagatare

Abagize Inteko Ishingamategeko umutwe w’abadepite baranenga imyubakire y’imihanda ya VUP mu karere ka Nyagatare gaherereye mu ntara y’Iburasirazuba.

Ubwo bari mu ruzinduko bamaze iminsi bagirira mu bice bitandukanye mu Rwanda, abadepite basuye akarere ka Nyagatare bavuze ko iyo mihanda yubakwa igahita isenyuka.

Itsinda ry’abadepite 10 bamaze iminsi 5 mu karere ka Nyagatare, aho basuye abaturage n’ibikorwa remezo, birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi, bagaragaje raporo y’ibyo aka karere gasabwa gukosora n’ibindi byo gukurikirana.

Ikibazo cy’imihanda yubatswe binyuze muri gahunda ya VUP, iyi mihanda bamwe mu badepite banenze uburyo yahise yangirika.

Hon. Muhongayire Christine, ni we waruyoboye itsinda ry’aba badepite yagize ati “ Twasanze hari imihanda ikorwa na VUP itagira rigore, cyangwa ugasanga amateme adakomeye, hacayo imodoka iremereye agacika, cyangwa ahuza akagari n’akandi cyangwa umurenge n’uwundi.”

Usibye aba badepite babonye ikibazo cy’iyi mihanda, na bamwe mu baturage bagaragaza uburyo byatangiye kubagira ho ingaruka, aba batuye mu murenge wa Katabagemu.

Umwe yagize ati “ Nagiye kurangura ngwa muri kiriya kiraro cya Nyagahandagaza ahagana hepfo aha amazi ashokera, ibiti byarasandaguritse rwose hararangaye.”

Undi ati “ Ku bw’iki kiraro rwose turasaba ubufasha, ku buryo bashobora kuba bahamena nk’akabeto cyangwa se bakadushakira imbaho.”

Rurangwa Steven, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ku bibazo birimo n’icy’imihanda abadepite bagaragaza, asobanura ko akarere kiteguye kubikosora, icyakora akavuga ko hakenewe ubuvugizi ku mishinga imwe n’imwe isaba ubushobozi bwinshi.

Ati “ Iki ni kibazo kuko imwe mu mihanda igitangira gukorwa, ariko nk’uko banabivuze tuzakurikirana abashinzwe kubikora; ibyo byagiye bigaragara ko nta  marigore ahari, mu nyigo zakozwe dukorana n’abatekenisiye ngo bikosorwe. Tubona ko hakenewe ibikorwa remezo byinshi, bikeneye ingengo y’imari iri hejuru. Ibyo nibyo twabasabye ngo badukorere ubuvugizi.”

Ibindi bibazo abadepite basabye akarere ka Nyagatare gukurikirana no kubikemura, n’iby’abaturage badasiba kugaragaza, bishingiye ku karengane k’amasambu, ahatari umuriro n’aho uri ugasanga ufite imbaraga nke, ibi hamwe n’ibindi akarere kiyemeje gushyiramo imbaraga ngo bikemuke.

Kwigira Issa