CNLG ibabazwa n’abanyeshuri ba UR batitabira ibiganiro mu gihe cyo Kwibuka

Komisiyo y’igihugu  yo kurwanya Jenoside CNLG yabwiye abadepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda ko mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi usanga abanyeshuri bo muri Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta bagenda biguru ntege mu kwitabira ibiganiro bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biba byabereye mu mashuri yabo.

Ibi CNLG yabigaragaje kuri uyu wa 16 Ukuboza 2019, ubwo yasubizaga ibibazo by’abadepite bagize Komisiyo y’uburengenzira bwa muntu kuri raporo y’ibikorwa ya 2018/2019.   Abadepite bavuze ko bazatumiza inzego zirebwa n’iki kibazo.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yagaragaje impungege z’uko kuri ubu imbuga nkoranyambaga zikurikirwa cyane n’urubyuruko, mu gihe nyamara ngo ari nazo zifashishwa cyane n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bagakwirakwizaho amakuru y’ibihuha agamije kuyobya Rubanda. Dr Jean Damasceni Bizimana ni umunyamabanga nshingwabikorwa wa  CNLG.

Ati “ Kuko urubyiruko nirwo rurogwa na ‘social media’. Twagiramungu avugira i Buruseri bikagera hose kuri ‘YouTube’, Rusesabagina ni uko… ‘Social Media’ zirabica aba bana.”

Hari urubyiruko rusa n’urumara impungenge abatekereza ko rushobora kugushwa mu mutego n’ibitekerezo bibi bipfobya jenoside yakorewe abatutsi. Umwe mu rubyiruko rwa hano mu mujyi wa Kigali  asanga ahubwo urubyiruko rukwiye kwifashishwa imbugankoranyambaga bakanyomoza abakwirakwiza amakuru agoreka amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ati “ Ni ukuvuga ngo urubyiruko icyo narushishikariza ni ugukuraho umuco wo kwirengagiza kandi tukirengiza ibyo tuzi, ni ukuvuga ngo niba hari ibintu bisohotse kuri ‘social media’ ukabona ko icyo kintu ataricyo. Wowe nutavuga ngo usohore ukuri ubisomye azafata icyo kintu nk’ihame.”

Gusobanurira urubyiruko  ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, ni bimwe mubigaragazwa nk’intwaro yatuma amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo adasubira ukundi . Gusa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside igaragaza ko hamwe na hamwe byumwihariko mu mashuri makuru na za Kaminuza bya Leta ngo usanga urubyiruko rutitabira uko bikwiye ibi biganiro, ahanini mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Ari imbere y’abadepite bagize Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu Dr Bizimana Jean Damascene yasabye  ko kwitabira bene ibi biganiro byajya biba itegeko mu mashuri.

Ati “ Bijya bitubabaza iyo tugeze muri za Kaminuza cyane cyane Kaminuza za Leta iyo ugiye gutangayo ibiganiro nizo zitabira bukeya, uhereye kuri ‘University of Rwanda’ kugira ngo uzabone abanyeshuri ni ikibazo usanga ubuyobozi butabyitaho haza abana bacye kandi arizo za Leta arizo zifite benshi ariko wajya muri ULK wavuganye na Lecteur ugasanga yatumuje abanyenyeshuri  bose byabaye itegeko ko abanyeshuri baza mu kiganiro.”

Ukibaza rero impamvu muri Kaminuza za Leta byo bitaba itegeko ahubwo bakakubwira ngo muri Kaminuza barigenga ntabwo wajya gushyira igitsure ku bana ubategeka kuza mu kiganiro ngo no mu isomo hajyamo ababishatse, ibi ntibigomba gufatwa nk’isomo iyi ‘devoir civic’.”

Depite MUKAMANA ELIZABETH uyobora Komisiyo y’uburengenzira bwa muntu mu nteko ishingamategeko yavuze ko ibibazo byose bagaragarijwe na CNLG bagiye gutumiza inzego zose bireba zigatanga ibisobanuro.

Ati “ Nko kuri za Kaminuza za Leta aho bavuga ngo ntizitabira kwibuka, ni ukuvuga ngo tuzareba urwego rubifite mu nshingano ikigaragara si zose hari izitabira cyane ibyo byose tubicukumbure.”

Usibye gutanga ibiganiro mu mashuri bigaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, CNLG igaragaza ko abarimu bakwiye guhabwa umwihariko,  bagasobanurirwa neza kuri kuri aya mateka kugira ngo bazayigishe neza mu bigo bigishamo.

Daniel Hakizimana