Imihanda idakoze idindiza ubuhahirane i Rwamagana-Abaturage

Bamwe mu batuye mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rwamagana barasaba ubuyobozi ko bwabatunganyiriza imihanda iri muri ako karere irimo n’ibahuza n’utundi turere.

Kuba imihanda idakoze hari abanyarwamagana babigaragaza nk’ibidindiza ubuhahirane kandi bigatuma batanagera kuri zimwe muri zerivisi nk’izo ku mavuriro.

N’ubwo Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvuga ko katabona amafaranga yo gukora imihanda yifuzwa icyarimwe, bwemera ko  hari igiye gukorwa yihutirwa.

Ku ikubitiro imihanda bamwe muri aba baturage bashaka vuba na bwangu n’iyinjira mu ma ‘Quartier’ iyi bakunze kwita imigenderano, ihuza imidugudu cyangwa utugari.

Mukashyaka Flomina usanzwe ari umujyana w’ubuzima mu mudugu wa Bacyoro na mugenzi we Gatabazi Emanuel baturanye barasobanura akaga k’umuntu ugize ibyago byo kurembera mu rugo agakenera kujya ku ivuriro.

Flomina ati “ Iyo umubyeyi agize ikibazo bakampamagara bati umubyeyi agize ikibazo agiye ku nda ni ninjoro, nta modoka igomba kuhagera, nta moto igomba kuhagera, twe dukoresha ubutabazi nk’abaturage. Ariko twagira ngo mudukorere ubuvugizi baducire imihanda.”

Gatabazi nawe yunze murye ati “ Ntabwo imeze neza, aho umubyeyi ajya ku nda imbangukiragutabara zaza ugasanga ari ikibazo.”

Umuhanda uva hafi y’umujyi wa Rwamagana ugahuza imirenge y’ako karere n’aka Ngoma twombi two mu burasirazuba bw’u Rwanda, na wo ngo ntabwo ari nyabagendwa uko bikwiye, nyamara ngo utamaze igihe kinini.

Uyu kimwe n’iyindi iri mu mirenge itandukanye  ngo iri gushyira abaturage mu ngorane nk’uko abayikoresha babivuga.

Umwe yagize ati “ Uyu muhanda wacu ugenda ukagera Ngoma warapfuye n’imodoka ziheramo, ni mu binogo, ni mu mazi.”

Mugenzi we ati “ Cyane cyane ikibazo kiba muri uyu muhanda, njya ntinya no kuhaza njyewe ubwanjye. Dore ejo bundi narahaje mvuye aha ntirimutseho gacye, mbona moto ikubise umwana.”

Umwe mu bamotari yagize ati “ Nk’umuhanda w’i Munyanga n’i Rubona, niho hantu dufite ikibazo, n’undi muhanda uduhuza na Ngoma nawo warapfuye.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana ntibuhakana ko imihanda abo baturage bavuga ikenewe koko, ariko bugaragaza ikibazo cy’ubushobozi bw’amafaranga.

Icyakora  Kakooza Henry umunyamabanga nshingwabikorwa aherutse kubwira itangazamakuru rya Flash ko hari imihanda iri  mu igenamigambi ry’akarere, hakaba hari n’iri mu ngengo y’imari ya VUP hakaba n’izakorwa mu miganda rusange y’abaturage.

Ati “ Imihanda ihuza imirenge akarere turashyiramo imbaraga tuyikore. Iyi mihanda ihuza utugari n’imidugudu izakorwa n’imirenge, ariko akarere kagashaka ingengo y’imari ya VUP iyo niyo gahunda ihari.”

Akarere ka Rwamagana kavuga ko Umuhanda ugahuza na ka Ngoma wo uzaba watangiye gusanwa mu mpera z’umwaka utaha kuko ngo nibwo ingengo y’imari yawo izaba yabonetse.

Tito DUSABIREMA