Mageragere/Karambi: Nta muhanda, nta n’imodoka bagira

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Mageragere mu kagari ka Karambi mu isantire ya Mageragere barasaba inzego zibishinzwe ko zabegereza imodoka  n’umuhanda wa kaburimbo kuko byose ntabyo bagira.

Aba bavuga ko bakora urugendo rungana n’isaha kugira ngo bagere aho imodoka zigarukira bigatuma bakererwa imirimo yabo.

Ku isaha y’i saa tanu(11h00) zuzuye, nibwo Flash yari igeze mu isantire ya Kigaragama, mu kagali ka Karambi murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge.

Ukihagera usanganirwa n’abaturage bava n’abajya gukorera mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali. Abaturage bahatuye bagaragaza ko bagorwa no kugera mu mirimo yabo ya buri munsi, bitewe n’uko muri aka gace nta muhanda wa kaburimbo uhari, ibintu bavuga ko ari nayo ntandaro yo kutahagera kw’imodoka zitwara abagenzi.

Abaganiriye na Flash bavuga ko kugira ngo ugere aho imodoka zigarukira, bibasaba gukora urugendo ruri hagati y’iminota 45 n’isaha ku muntu wagerageje kwihuta, yewe ngo hari n’abarenza isaha. Aba barasaba ko bashyirirwaho imodoka na kaburimbo idasigaye.

Twayigira Alphonse ati “ Iyo ushaka kugira ngo ugere hano vuba utega moto. Aho waba uvuye hose utega moto kugira ngo ugere hano vuba. Cyangwa se waba uvuye i Gikondo ugatega kwasiteri ikakugeza Kariyeri, waba udafite itike ukagenda n’amaguru… kuzamuka uvuye Kariyeri ugera hano uhakoresha nk’iminota 45, hafi isaha yose.”

Mugenzi we yunze mu rye ati “ Hari n’igihe ushaka na moto hano mu muhanda ukayibura, bikaba ngombwa ko ugenda ukaba wategera kuri canteen ya gisirikare, kuko niho kaburimbo igarukira; ubundi turasaba imodoka tugasaba na kaburimbo.”

Undi yagize ati “ Nk’ubu mfite akazi i Gikondo nkora, mu gitondo saa kumi n’ebyiri(6h00) nibwo mva aha, nkagenda nkaruha, hari n’igihe ngera mu kazi saa mbiri(8h00) saa tatu (9h00).”

Ibyo aba baturage basaba bisanzwe bizwi n’akarere ka Nyarugenge. Umuyobozi w’aka Karere Kayisime Nzaramba, abajijwe iki kibazo yavuze ko mu kwezi kwa kane  umwaka utaha, kaburimbo izatangira gukorwa.

Ati “ Mu ngengo y’imari, bibiri bya kane (2/4) byose tubyohereza Mageragere, kuko dushaka ko hahita hazamuka kuko hasigaye inyuma; ari mu bijyanye n’amashanyarazi, mu bijyanye n’amazi, imihanda, kubaka amazu… turi gutanga amasoko, mu kwezi kwa kane (Mata), umuhanda wa kaburimbo uturuka mu Miduha, ukagera kuri Gereza(ya Mageragere) uzaba utangiye. Ni umuhanda tuzubaka mu myaka itatu, bivuze ko uyu mwaka kubera ko twashyizemo amasoko tuzafata agace gato, ariko umwaka utaha n’ukurikira tuzaba turimo dusoza uwo muhanda.”

Uyu muhanda uramutse ukozwe n’imodoka zikahagera, abaturage batuye mu kagari ka Karambi  bagaragaza ko  byakoroshya urugendo basanzwe bakora bakagera ku kazi ku gihe ndetse n’ikiguzi batanga kuri moto kikagabanuka, si ibi gusa kuko ngo bizanoroshya  ubuhahirane n’indi mirenge bagahaha ku giciro gito.

Dosi Jeanne Gisele