Nyuma y’aho umujyi wa Kigali utangiye gusenya inzu zifatwa nk’iziri mu bishanga, bamwe mu batuye n’abacumbitse mu mujyi wa Kigali baravuga ko inzu zikodeshwa zatangiye guhenda.
Mu murenge wa Gatsata agace kegereye ahamaze iminsi hasenywe inzu kubera ko ari mu bishanga.
Muzehe Celestin atuye mu mudugudu w’Isangano tumusanze aherekeje inshuti ye iri gushaka inzu ikodeshwa, aduha ishusho rusange y’uko ibiciro by’inzu byazamutse.
Yagize ati “Ndikubona abantu benshi bari kuyagara bagenda bashakisha inzu numva bagenda bataka ngo bazibuze.”
Uko bimeze mu Gatsata ninako biri mu Murenge wa Nyarugenge agace kegereye ahasenywe inzu. Placide ISHIMWE akorera imirimo ye yaburi munsi muri ako gace.
Ati “Inzu yakodeshwaga nka 25 000 by’amafaranga y’u Rwanda igeze kuri 30 000 kubera abazishaka ari benshi.”
Nk’uko bigarukwaho n’abaturage batuye ahegereye ibice bimaze gusenywamo inzu, n’inzu zafatatwaga nk’izikodeshwa n’abamikoro make nayzo ibiciro byazamutse, impamvu itangwa n’uko kuri iyi nshuro abakeneye inzu ari benshi kurusha inzu ubwazo.
Umwe yagize ati “Inzu yakodeshwaga 10 000 y’icyumba kimwe yabaye 20 000 kubera abazikeneye ni benshi.”
Ihenda n’ibura ry’inzu zikodeshwa mu mujyi wa Kigali binashimangirwa n’abaranga bazo abazwi nk’abakomisiyoneri, Epaphrodite MUSABYIMANA ni umukomisiyoneri mu mujyi wa Kigali akorera mu Karere ka Gasabo.
Ati “Inzu ya 50000 yageze muri 80 000 kubera ko inzu zazamutse.”
Nk’uko bigaragara kuri Website (urubuga rwa Murandasi) y’umujyi wa Kigali imwe mu mpamvu zihariye zatumye usenya inzu n’ibikorwa biri mu bishanga ngo ni ugukiza amagara y’ababituyemo kuko bibashyira mu kaga.
Kigali ngo ingana na Ha 73.000 (730Km2), izirenga Ha 7.600 ni ibishanga, bingana 13.8%.
Tito DUSABIREMA