Umuhanzi Safi Madiba yambuwe uburenganzira ku bihangano bye

Umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi The Mane Music Label uzwi ku izina rya Bad Rama atangaje ko  yahagaritse  imikoranire n’umuhanzi Safi Madiba anamburwa uburenganzira ku bihangano bye.

Image result for Safi Madiba na Bad Rama
Umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi The Mane Music Label uzwi ku izina rya Bad Rama na Safi Madiba

Umwuka mubi hagati ya Safi Madiba na The Mane watangiye gututumba ubwo uyu muhanzi yashyiraga hanze indirimbo “Ntimunywa” yakoranye na Dj Marnaud.

Iyi ndirimbo igaragaramo ikirango cy’indi kompanyi ikora ibijyanye na muzika yitwa “Nukuri Music”, byababaje ubuyobozi bwa The Mane butari buzi ikorwa ry’iyi ndirimbo yanagiye hanze hatabayeho kumvikana.

Umuyobozi wa The Mane, Bad Rama yabwiye IGIHE ko Safi Madiba yamaze Bad Rama ashinja Safi Madiba kuba yarakoranye indirimbo n’undi muhanzi batabyumvikanyeho, kuba yarayishyize hanze atamenyesheje label bakorana ndetse agashyiramo ibirango by’indi kompanyi.

Image result for Safi Madiba

Bad Rama avuga ko ibindi byaba nyuma yuko Safi Madiba avuye muri The Mane byaba bishingiye ku biganiro bishya byabaho cyane ko amasezerano uyu muhanzi yayishe.

Abajijwe ibyo bishyuza Safi Madiba, umuyobozi wa The Mane yagize ati ”Safi Madiba ni umuhanzi twatangiye kuri zero nta gikorwa yazanye muri The Mane, mu gihe ashaka kujya ahandi yadusigira ibikorwa byacu agakomezanya izina rye kuko niryo yazanye. Tutarinze kugira amategeko twiyambaza na we ubwe ibyo yakabaye abyibwiriza.”

Bad Rama yavuze ko nyuma y’ibiganiro bishobora kuzabaho aribwo bazamenya icyo gukora harimo kugwatira ibihangano bya Safi Madiba, akabigura cyangwa bakabimurekera.

Safi Madiba we ngo nta masezerano yishe ndetse ko atigeze na rimwe amenyeshwa ibyo gutandukira ibyemeranyijweho n’impande zombi.Ntagushidikanya ko nyuma yo kunanirwa kumvika igikurikira ari ukwiyambaza inkiko.Safi Madiba yamenyekanye ari umwe mubagize Urban Boys birangira batandukanye atangira gufashwa na The Mane none hajemo agatotsi.