Abashaka guhungabanya umutekano ntabwo ari benshi cyane, ariko n’ibikorwa bya bake bibi bigaragara nk’aho ari byinshi- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitazabagwa amahoro, igihamya kikaba ari ababigerageje ariko bakahasiga ubuzima, abandi bagafatwa, abandi bagahunga.

Afungura ku mugaragaro inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 17, kuri uyu wa kane tariki 19 Ukuboza 2019, agaragaza uko igihugu gihagaze Perezida wa Repubulika Paul Kagame Ati “Igihugu gihagaze neza pe!”

Yashimangiye ko umutekano ugomba kuba ku isonga kuko amateka yerekana ko u Rwanda rwamaze igihe kirekire rwarabuzemo umutekano ndetse hakavamo n’ibindi byinshi byatumye ubuzima bw’Abanyarwanda n’igihugu cyose bihungabana.

Perezida Kagame yavuze ko abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu atari benshi ariko na bake bahari bifuza gusubiza igihugu mu mateka mabi cyarenze bagomba kurwanywa.

Ati “Ntabwo ari benshi cyane, ariko n’ibikorwa bya bake bibi bigaragara nk’aho ari byinshi. Abagerageza guhungabanya umutekano wacu ibyo murabizi tubimazemo nk’imyaka ibiri byongeye kugenda bigaragara ariko na byo navuga ko tubigerereye.”

“Kandi ni uko ngira ngo nyine abantu ‘bafite amatwi barabwirwa ntibumve, bafite amaso barerekwa ntibabone’, byari bikwiye kuba byumvwa na buri wese, byari bikwiye kuba bibonwa na buri wese. Twagiye tubabwira ko ari uko bizagenda uko byagenze ni n’uko bizagenda.”

Yagaragaje ko nko mu myaka ibiri ishize mu Rwanda hakomeje kugaragara ibikorwa by’abahungabanya umutekano, ariko na byo ngo biri mu marembera.

Abakibirimo na bo hari ubutumwa yabageneye, aho yagize ati “Bafite amatwi ariko barabwirwa ntibumve, bafite amaso ariko ntibabona, twagiye tubabwira ko uko byagenze ari uko bizagenda.”

Perezida Kagame yavuze ko abagaragara mu makuru batanga ubuhamya bw’uburyo bafatiwe muri ibyo bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bikwiye kubera isomo abandi babitekereza.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda ruhora ruhamagarira Abanyarwanda aho bari hose gutaha.

Ati “Baze mu gihugu cyabo twese dusangiye, niba ari impaka tukajya impaka, niba ari uburenganzira bumva bafite bifuza kugezwaho ibyo na byo bikaganirwa tukareba icyakorwa.”

Perezida Kagame yongeye gushimira abaturage kubera uruhare bagira mu kwicungira umutekano bafatanyije n’inzego zishinzwe kurinda ubusugire bw’igihugu.