Bitarenze mu kwezi kwa 6 umwaka utaha, Imirenge icumi izabona amashanyarazi

Minisiteri y’ibikorwaremezo irizeza abatuye mu bice bitandukanye byo mu gihugu  badafite umuriro na muke ko muri Kamena umwaka utaha wa 2020, umuriro uzaba wabagezeho.

Iyi minisiteri yatangarije ibi mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukuboza 2019.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Ambasaderi Claver GATETE avuga ko mu gihugu hari imirenge icumi basanze idafite umuriro na muke w’amashanyarazi, iyo mirenge bakaba ari yo bateganya kugezamo amashanyarazi mu buryo bwihutirwa.

Iyo mirenge ni Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Rwaniro muri Huye, muri Nyamagabe hari imirenge ya Mugano, Musange na Nkomane, Umurenge wa Kibangu muri Muhanga, Umurenge wa Mutuntu muri Karongi, Umurenge wa Nyabirasi muri Rutsiro, n’Umurenge wa Gasange muri Gatsibo n’Umurenge wa Ndego muri Kayonza.

Mbere y’ukwezi kwa Kamena umwaka utaha ugiye gutangira, aha hose ngo hazaba hafite amashanyarazi, nk’uko Minisitiri Gatete yabisobanuye.

Umurenge wa Ndego ni wo uzaba utarageramo amashanyarazi kubera ko hakirimo gukorwa akandi kazi kugira ngo na bo umuriro uzabagereho vuba.

Hari indi mirenge igeramo umuriro w’amashanyarazi ariko ku kigero gito.

Ambasaderi Gatete yavuze ko barimo kwihatira kongera amashanyarazi aho akiri make.

Hari n’aho usanga imiyoboro y’amashanyarazi ica hejuru y’ingo ikajyana amashanyarazi ahandi ariko izo ngo ntayo zifite.

Minisitiri Gatete yavuze ko ubu gahunda iriho ari uko hashyirwaho uburyo bwo guha umuriro abaturiye ingomero z’amashanyarazi, kimwe n’abatuye aho uwo muriro w’amashanyarazi unyura.

Minisiteri y’ibikorwaremezo igaragaza ko amashanyarazi ataragera hose mu gihugu kuko ahari angana na 52%.

Iyi Minisiteri itanga icyizere ko muri 2024 amashanyarazi mu Rwanda azaba ageze 100%.