Kanombe:Abaturage babujijwe kongera kumena ibishingwe mu mirima yabo

Abaturage bo mu tugari dutandukanye mu murenge wa Kanombe basabwe guhagarika kumena ibishingwe mu mirima ahubwo bagakorana n’amakopanyi atwara ibishingwe kugira ngo ajye abibatwarira kuko kubishyira mu mirima bigira ingaruka nyinshi ku buzima.

Ubusanzwe mu tugari dutandukanye two mu Murenge wa Kanombe ahagaragara nk’icyaro, ibishingwe abaturage babimenega mu mirima yabo no mu bimoteri bicukuriye.

Icyakora kuri iyi nshuro ubuyobzi bw’umurenge burabasaba kugirana amasezerano na Kompanyi itwara ibishingwe ‘Agruni’ kugira ngo ijye ibibatwarira ku kiguzi cy’amafaranga amenyerewe nk’ayisuku. 

Impamvu y’ibi yasobanuwe n’ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kanombe Christophe NGARAMBE.

Yagize ati “Twageze muri sisiteme yo kuba turi mu mujyi wa Kigali kandi wa mujyi abantu tuba dufite ahantu hato hashoboka uwari ufite hegitari uyu munsi haraza umushoramari amugurireho igice akaba mu kindi gice. Hahandi yajugunyaga imyanda ubu ngubu nta bwinyangamburiro afite arataha n’imodoka ye mu gipangu cye ariko agomba no kugira aho akorera isuku.”

Kuruhande rw’abaturage bari basanzwe bifitiye aho bamena ibishingwe basa n’abagaragaza ko bamaze kumva impamvu bagomba kugirana amasezerano n’abagomba kubatwarira imyanda.

Umwe ati “Iyo twajyaga guhinga umurima wasangagamo amashashi kandi ntabora.”

Undi ati “Hari udukoko dutera imibu hari n’utundi dutera indwara y’ubuhumekero ndetse wabikandagira ukabona nta suku.”

Undi nawe ati “Twari dufite uburyo tumenamo amashashi kandi urabizi amashashi ntabora cyangwa amacupa, hano ni ahantu haba utubari twinshi cyane ariko biduhaye kujya dufata imifuka tugashyiramo imyanda.”

Byakunze kuvugwa ko ikiguzi cy’amafaranga y’isuku atangwa na buri muturage kugira ngo atwarirwe ibishingwe usanga bamwe kibaremerera bitewe n’amikoro yabo.

Gusa Kompanyi ‘Agruni’ itanga servise z’isuku igiye gukorana n’aba baturage mu mu murenge wa Kanombe bigaragara ko harimo n’abamikoro macye ivuga ko uburyo ibiciro biteye bitazabaremerera.

Diogene MITALI ni umwe mubayobozi bakuru ba ‘Agruni’.

Ati “” Ibiciro twagize umwanya wo kubiganira barabiz,i ni ibiciro biri mu byiciro bikurikije ubushobozi bw’umuturage, ubundi ikiciro cy’abakire bishyura hafi ibihumbi bitandatu hanyuma ikiciro cy’abaciriritse kishyura amafaranga agera 4,500 naho ikiciro cy’abakene twe twita abari mu nzira yo gukira kishyura ibihumbi 2,500.”

Mu mabwiriza y’isuku yashyizweho n’inama njyanama y’umujyi wa Kigali harimo y’uko buri rugo rugomba kuvangura ibishingwe bibora n’ibitabora; kugira ibikoresho byo gushyiramo imyanda byabugenewe; ndetse no kugirana amasezerano na koperative cyangwa sosiyete itwara imyanda.

Daniel HAKIZIMANA