Perezida Paul KAGAME yatangaje ko yifuza ko yazasimburwa n’umugore ku kuyobora u Rwanda, bitewe n’uko politiki yo guteza imbere abagore imaze gutanga umusaruro mwiza mu iterambere ry’igihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2019, ubwo yagaragazaga uko igihugu gihagaze mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya 17 y’Umushyikirano.
Imbere y’ibihumbi byitabiriye iyo nama, Perezida Kagame yavuze ko guteza imbere abagore byahinduye byinshi mu buzima bw’igihugu ku buryo bisigaye binigaragaza ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Mwabonye muri iyi minsi ibijyanye n’uburinganire abagore n’abagabo ku Isi yose ibihugu ijana na mirongo turi mu ba mbere 10, mu by’ukuri hari aho bagera ngira ngo abantu bakarambirwa u Rwanda bagashaka kurugabanyiriza, ubundi twagakwiye kuba turi mu ba mbere batanu ariko turi mu ba mbere 10 nabyo turabyemera.”
Perezida Kagame yagaragaje ko uwo mwanya atari mwiza cyane kuko u Rwanda rwigeze kuza mu bihugu bitandatu bya mbere mu guteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore, gusa agaragaza ko n’aho ruri atari habi.
Yavuze ko politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye ijya kujyaho, akamaro kayo kagaragaraga kandi n’abandi bamaze kubibona.
Ati “Iyi politiki imaze imyaka twayikoze tuyemera kandi twumva akamaro kayo kandi ifite umusaruro ugaragarira n’abandi babona ko bikora ariko dukore n’ibindi tugera mu ba mbere batanu. Hari akazi ko gukora kenshi bafatanyije n’abagabo. Abadamu bamaze kugira aho bagera, dushyiremo umuvuduko dufatanye mu bucuruzi mu buyobozi, ubutabera, abashinzwe umutekano, abashinzwe byose.”
Ashingiye ku byagezweho ku bufatanye n’abagore, Perezida Kagame yavuze ko yifuza ko umunsi umwe umugore yazayobora u Rwanda.
Ati “Njye nifuza rimwe ko uyu mwanya mwampaye ubukurikira uzatwarwa n’umugore, abagabo bari hano niba ndi bubakire simbizi ariko nabo bashobora kuba ari byo bashaka.”
Perezida Kagame yasabye abanyarwanda gukomeza kongera imbaraga mubyo bakora, kuko hari byinshi byagezweho benshi batumvaga ko byashoboka.
Kuva mu 2003 Itegeko Nshinga rigena ko mu myanya yose itorerwa mu buyobozi no muri guverinoma, abagore bagomba kugiramo 30%.