Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze abayobozi batafashe umwanya uhagije ngo basobanurire abaturage impamvu yo kwimurwa mu bishanga n’ahandi hantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mu ijambo ritangiza inama y’igihugu y’umushyikirano ya 17 rikanagaragaza uko igihugu gihagaze umukuru w’Igihugu yanenze abayobozi bagabije abaturage ibishanga bakanabareka bagashyira ibikorwa byabo ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati “Ndagira ngo twumvikane rero. Muri mwebwe abayobozi muri hano. Ujya gutanga igishanga abihera he? Igishanga ni icya nde? Kigomba kuba gikoreshwa iki? Ujya gutanga ibyo bishanga ahera he? ”
Perezida Paul KAGAME yasabye ko abatuye mu bishanga no mu manegeka bafite ibyangombwa bahabwa ingurane ndetse n’abahatuye bahahawe n’abayobozi nabo bagafashwa.
Perezida Kagame yanenze uburyo abayobozi bashyize mu bikorwa gahunda yo gukura abaturage ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, batabanje kubasobanurira neza impamvu yabyo.
Ati “Abantu barasenyewe, ni byo bagomba kuva aho bari badakwiye kuba bari. Ariko ababikoze ni Abaminisitiri, Abayobozi… Sinumva impamvu badakwiye kuba basobanurira abo babikorera, kugira ngo bumve igikorwa icyo ari cyo.”
“Bakwiye gusobanura, kuko bifite ingaruka kandi ku bantu benshi cyane. Byarangiza bikajyamo politiki n’ibindi, ndetse bikaba byanaduhungabanyiriza umutekano. Kuki mukora ibyo bintu mutyo?”
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize mu mujyi wa Kigali humvikanye inkubiri yo gusenyera abatuye mu bishanga n’ahandi hafatwa nk’ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Perezida avuze ibi mu gihe mu bice bitandukanye by’ umujyi wa Kigali abaturage bari mu marira binubira ko basenyewe mu buryo bubatunguye nubwo umujyi wa Kigali utahwemye kugaragariza ibitangazamakuru ko aba baturage bategujwe kenshi.
Reba video ya bamwe mu basenyewe
Ubukungu buhagaze neza
Muri uyu mushyikirano kandi, agaragaza uko Igihugu gihagaze mu mwaka wa 2019, Perezida Kagame yavuze ko ubukungu bw’Igihugu buhagaze neza, kandi ko no kwihaza mu ngengo y’imari bikomeje kuzamuka.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko kwihaza mu ngengo y’imari kuri ubu biri ku gipimo kiri hejuru ya 80%, Ubukungu bw’Igihugu bwo bwazamutse ku gipimo cy cya 8.5 % kandi nta handi biri ku Isi ko ubukungu bwazamutse kuri icyo gipimo mu mwaka wa 2019.
Gusa umukuru w’igihugu asanga bidahagije, hakwiye kongera imbaraga ibyo bipimo bikarushaho kuzamuka.
Uburezi buri gutera imbere ariko ntibuhagije
Mu burezi umukuru w’Igihugu yagaragaje ko buri gutera imbere ariko ko naho bidahagije, asanga hakwiye kongera imbaraga mu gushaka aho abanyeshuri bigira, ibikoresho bibafasha mu masomo n’uburyo bwo kwiga.
Politiki y’Ububanyi n’Amahanga nayo umukuru w’igihugu yayigaragaje nk’iri gutera imbere kandi ko iri kuzana inyungu .
Yasabye abakiri bato kutarangwa n’imitekererezo yo kudakora ikintu uko cyari gikiwiye kuba gikorwa, umuco Umukuru w’Igihugu avuga ko uri mu bayobozi bafite imyaka yigiye imbere.
Umushyikirano ni umwanya wo guhurira hamwe kw’abayobozi n’abaturage bakaganira ku ntambwe igihugu kimaze gutera, bakanasuzuma ibibazo bigihari bibangamiye iterambere.