Kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2019, nyuma yo gusesengura ibyatangajwe n’impande zombi, Urukiko rwa Bruxelles rwatangaje ko Neretse Fabien ahamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Mu Ugushyingo 2019 nibwo urubanza rwa Neretse rwatangiye kuburanishwa. Yashinjwaga ibyaha 13 by’intambara na bitatu byo kwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu byaha yahamijwe n’urukiko birimo ubwicanyi yakoze, gushishikariza abantu kwica, kurema umutwe w’abicanyi n’ibindi yakoreye mu Mujyi wa Kigali n’i Mataba.
Umunyamategeko uhagarariye abakorewe Jenoside yakorewe Abatutsi, Me. Karongozi André Martin, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibyaha byose yarezwe byamuhamye.
Yavuze ko bishimiye ko icyaha cya Jenoside yaburanye ahakana mu gihe gisaga ukwezi urubanza rwari rumaze cyamuhamye.
Ati “Ikintu cya mbere twishimiye, ni uko icyaha cya Jenoside cyongeye gushimangirwa, ku muntu wayihakanye kuva urubanza rwatangira kugera rurangiye.”
Mu iburanisha ry’uru rubanza, Neretse n’abamwunganira bakunze kugaragaza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri zirimo iyakorewe Abahutu n’iy’Abatutsi ndetse mu riheruka abanyamategeko be banongeyeho iya gatatu ngo yabereye muri Congo Kinshasa.
Me. Karongozi yasobanuye ko mu bantu yashinjwaga kwica, babiri aribo urukiko rutamuhamije kugira uruhare mu rupfu rwabo.
Ati “Icya kabiri ni uko ibyaha byose bamureze, byamuhamye uretse gusa abantu babiri barimo Ildephonse waherekeje umwana wari wakomeretse akicirwa kuri bariyeri ngira ngo ni hafi ya Kiliziya Charles Lwanga. Ntibavuze ko ari Neretse kuko ataguye aho barasiye abandi, undi ni uwitwa Rutonesha Sixbert, we yari yihishe mu gisenge cy’inzu ariko nyuma avamo aza kugwa ahandi bavuga yuko yaguye mu bafurere b’Aba-Jesuites i Nyamirambo, ni abo bonyine.”
Me. Karongozi yavuze ko ari ubwa mbere bibaye mu Bubiligi guca urubanza mu bushishozi nk’ubwo babonye.
Ati “Ku bindi byaba byose, iby’i Kigali, abantu yishe, iby’i Mataba harimo bariya bantu barimo abitwa Mpendwanzi na Nzamwita, ariko cyane cyane n’umubare w’abantu batazwi, biciwe i Mataba. Bivuze ngo perezida asobanuye ko icyemezo cyo kwica abantu, b’Abatutsi kiraturuka no kuri abo bantu bose yagiye yica, interahamwe yari afite amagambo yabwiraga abantu aho yacaga byose yabisobanuye neza ni ubwa mbere bibaye mu Bubiligi.”
Yavuze ko nk’abanyamategeko batazura inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nibura babona ko batabibagiwe kuko babonye ubutabera.
Yashimye abarokotse bemeye kubaha ububasha bwo kubahagararira ndetse kuri we asanga akazi kakozwe karatanze umusaruro.
Ku wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2019 nibwo urukiko rwari rwasoje kumva abarega n’abaregwa ubwo humvwaga abaregera indishyi, n’uruhande rw’abunganira Neretse mbere y’uko rwiherera rusuzuma ishingiro ry’uko buri ruhande rwireguye.
Perezida wa Ibuka Mémoire & Justice, Ryamukuru Félicité, yabwiye IGIHE ko yashimye ubutabera bw’u Bubiligi avuga ko umwanzuro w’urukiko ubahaye kuruhuka nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Biraturuhuye, kuko twategereje amasaha ahagije, iminsi ibiri yari imaze kurenga, twibazaga aho biri bubere ariko biraturuhuye kuko ntabwo yashoboraga kuba umwere ibyaha byose byamuhamaga ibyaha by’intambara ariko icyiza ni uko icyaha cya Jenoside nacyo kimuhamye. Birerekana ubutabera bwo mu Bubiligi nabwo bwakoze umurimo ukomeye.’’
Yavuze ko guhamwa n’icyaha hari icyo bisobanuye no ku batekerezaga guhakana Jenoside.
Ati “Umuntu umwe uhamwe n’icyaha cya Jenoside ni ukuvuga ngo iba yemewe kandi biruhura n’abacitse ku icumu nubwo bitagarura n’umuntu n’umwe ni ubutabera bugaragaje umurimo wabwo.”
Biteganyijwe ko urukiko ruzatangaza ibihano ku byaba Neretswe yahamijwe ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ukuboza 2019.
Uru rubanza rwa Fabien Neretse w’imyaka 71 rwatangiye ku wa 4 Ugushyingo 2019 ubwo hatoranywaga itsinda ry’abaturage bagomba gutanga ubuhamya bumushinja n’ubumushinjura. Nyuma y’iminsi itatu rutangira kuburanishwa mu mizi.
Fabien Neretse ukomoka mu Ruhengeri yafatiwe mu Bufaransa mu 2011. Uyu mugabo wari ufite ijambo ku butegetsi bwa Habyarimana, ashinjwa kugira uruhare mu kwica Umubiligi Claire Beckers n’umugabo we Isaïe Bucyana n’umukobwa wabo Katia. Aba biciwe i Kigali ku wa 9 Mata 1994, nyuma y’iminsi mike Jenoside itangiye.
Beckers n’umuryango we bashatse uko bahunga bakava aho bari batuye, kuwa 9 Mata 1994 bajya ku Ngabo za Loni zari mu Rwanda, bahagarikirwa kuri bariyeri bararaswa. Bikekwa ko Neretse ari we wagize uruhare mu ihagarikwa rya Beckers n’umuryango we ndetse akaba yaranagize uruhare mu rupfu rw’abandi bantu icumi bari baturanye .
Aregwa kandi ubwicanyi yakoreye iwa mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ahitwa i Mataba barimo Mpendwanzi bivugwa ko yagiye kumushaka mu rugo rwe amushinja kuba icyitso cya FPR Inkotanyi nubwo yari Umuhutu.
Mu Ugushyingo 2019 nibwo urubanza rwa Neretse rwatangiye kuburanishwa. Yashinjwaga ibyaha 13 by’intambara na bitatu byo kwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi.