Rayon Sports yirukanye umutoza azira kudakinisha Mugheni

Uwagurishije Espinozza muri Rayon Sports utifuza ko amazina ye amenyekana yemeza ko umukiriya we nta kindi kibazo yigeze agira n’iyi kipe cyangwa abakinnyi bayo usibye ko ashobora kuba yazize kudakinisha Mugheni Fabrice ku mukino uheruka batsinzwemo na APR FC 2-0.

Ibi ushinzwe gushakira amakipe umunya-Mexique yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2019, mu kiganiro yagiranye na Flash kuri telefoni yemeza ko umukiriya we nta kindi kibazo yigeze agirana n’uwo ariwe wese muri Rayon Sports.

Yagize ati “Uriya mutoza ni umuntu witonda cyane kuburyo nta n’umwe yagiranye na we ikibazo yewe n’uwo Mugheni bavuga yarabanye neza na we kuko yendaga gutangira kumukinisha. Urebye icyatumye yirukanwa ni uko ngo kuri uriya mukino atakinishije Mugheni Fabrice kandi abakinnyi bari babimuhatiye.”

“We rero yifuzaga guha amahirwe abakinnyi bari bamaze iminsi bakina kuko nabo bamwerekaga ko biteguye kwitwara neza kuri uriya mukino nk’uko bari babigenje mu mikino yabanje.”

K rundi ruhande ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwirinze kugira icyo butangaza ku iy’irukanwa ry’uyu mugabo aho buvuga ko ibirambuye ku igenda rye biza gusobanuka mu gihe kiri imbere nk’uko umuvugizi w’iyi kipe Jean Paul NKURUNZIZA yabibwiye Flash.

Jean Paul NKURUNZIZA yagize ati “Twebwe icyo twavuga ubu ni uko Espinozza atakiri umutoza wacu ubwo ibirenze kuri ibi murabimenya mu gihe kiri imbere.”

Iyi Rayon Sports yirukanye umutoza yaraye itangaje ko yasinyishije Soter KAYUMBA umwaka umwe n’amezi atandatu ikaba yanamaze gutandukana na Sadam NYANDWI wari uyimazemo imyaka ibiri.

UWIRINGIYIMANA Peter