Abaturage bagaragaje icyo biteze mu cyerekezo 2050

Bamwe mu baturage babwiye itangazamakuru rya Flash ko bagiye kurushaho gukora cyane kugira ngo icyekerekezo gishya cya 2050 kizagere hari iterambere rifatika bagezeho.

Ibi barabivuga mu gihe umukuru w’Igihugu yasabye abaturage kurangamira icyekerezo cya 2050 bagakora cyane kugira ngo u Rwanda ruzagere ku byo rwiyemeje muri iki  cyerekezo gishya rwihaye.

Enatha ITAMURIZA atuye mu murenge Kinyinya mu Karere ka Gasabo, uyu aragaragaza uko yiteze u Rwanda ruzaba rumeze mu myaka 30 akurikije uko rumeze ubu.

Ati “Njyewe ndabona u Rwanda ruzaba ari uburyohe ruzaba ruri hejuru y’uko rumeze uku kuko nko mu w’2000  ntabwo rwari rumeze uku ng’uku. Ubwo rero ni nkuko muri 2050 bizaba byikubye nka Gatatu.”

Icyekerezo gishya cya 2050 u Rwanda rwihaye, Guverinoma  ivuga ko  kizasiga umunyarwanda yinjiza amadolari 12.476 ku mwaka.

 Ku ruhande rw’Abaturage ngo biteguye gukora cyane kuburyo iki cyekerekezo kizasiga hari iterambere rifatika bafite.

Umwe ati “Nshaka ko mu cyerekezo cya  2050 nzaba ntameze uko meze uku, mbese nikorera ntawe ngiye gusaba.”

Undi ati “Icyangombwa ni ukuba washyira umwana mu ishuri, ubu nicyo cya mbere kurenza undi murage .”

Undi nawe ati “ Naho ubundi iterambere ryo kuvuga ngo 2020 turayinjiye tugiye muri 2050 umuntu naba akiriho ndumva uku ubu ubuzima bumeze atariko buzaba bumeze.”

 Mu ijambo risoza umwaka wa 2019 ryinjiza abaturarwanda mu wa 2020, Perezida Paul KAGAME yasabye abaturage gukora cyane kugira ngo u Rwanda ruzagere ku byo rwiyemeje mu cyerekezo gishya cya 2050.

Yagize ati Ati“Ubu dutangiye icyo cyerekezo kiganisha ku myaka iri imbere yo kuva mu 2020 kugeza mu 2050, ikaba ari imyaka 30. Muri iyo myaka 30, twayigabanyijemo ibice bibiri mu buryo bw’imitekerereze n’imikorere ariyo 15, 15.”

“Ndakangurira abanyarwanda ko dukomeza kureba duhereye ku mwaka wa 2020. iyo myaka 30 iganisha ku 2050 hanyuma buri wese tukubakira ku byo tugezeho ubu, ku byo tuzaba dutangiye mu 2020 tuganisha kuri iyo myaka iri imbere.”

U Rwanda rwifuza ko mu 2050 buri munyarwanda azaba afite ubuzima bwiza, agerwaho n’amazi meza, amashyanarazi ahagije kandi ahendutse, serivisi zose z’ubuvuzi zizaba zaranogejwe n’uburezi bufite ireme ryo hejuru cyane rijyanye n’igihe.

Daniel HAKIZIMANA