Rugwiro yarekuwe

Myugariro w’ikipe y’Igihugu, Amavubi na Rayon Sports, Herve RUGWIRO bakunda kwita Amadeus ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano, Urukiko rutegetse ko akurikiranwa ari hanze kuko kiriya cyangombwa bivugwa ko ari impimbano ntakibigaragaza.

Inkuru dukesha umuseke irvuga ko Herve Rugwiro wasomewe iki kemezo atari mu rukiko, yafunzwe tariki ya 17 Ukuboza 2019 ashinjwa gusohoka mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha inyandiko mpimbano.

Uyu munsi Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi rwaburanishije uru rubanza, rwasomye umwanzuro kuri uru rubanza, ruvuga ko Herve Rugwiro arekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko ibyangombwa bivugwa ko ari impimbano ntakigaragaza ko ari ibicurano.

Umucamanza winjiye mu rukiko saa kenda n’iminota makumyabiri (15h20′) yavuze ko leta y’u Rwanda yemera ubwenegihugu bubiri bityo ko kuba Herve Rugwiro yabugira nta gikuba yaba yaciye.

Mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, Ubushinjacyaha bwavugaga ko Hereve Rugwiro yambutse umupaka uhuza u Rwanda na DRC aciye mu rihumye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ntakurikize uburyo bwemewe n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rw’u Rwanda rwandikiye DRC ruyimenyesha ko icyangombwa yari afite cya Ambasade ya DRC mu Rwanda ari igihimbano.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Rugwiro akurikiranyweho  icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’Amategeko no gukoresha Inyandiko mpimbano, bukavuga ko ibi bigize impamvu zikomeye zituma ukekwaho icyaha akurikiranwa afunze by’agateganyo.

Me Zitoni wunganira Herve Rugwiro we yavugaga ko umukiliya we akwiye kurekurwa kuko yakoresheje ibyangombwa yabonye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Herve Rugwiro yatawe muri yombi tariki ya 17 Ukuboza habura iminsi ine ngo ikipe ye ya Rayon Sports icakirane na mukeba wayo APR FC mu mukino wabaye tariki ya 21 Ukuboza 2019 wasoje ikiciro cya mbere cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Src: UMUSEKE