Gatsibo: Bahawe inzu ariko bakeneye n’amazi

Hari abatishoboye batuye mu karere ka Gatsibo, nyuma yo guhabwa inzu zo kubamo bavuga ko aho batujwe hakenewe amazi nka kimwe mu bizabafasha kunoza isuku.

Abatishoboye kurusha abandi, batuye mu mirenge irimo uwa Kiramuruzi n’uwa Kabarore mu karere ka Gatsibo, nibo bashyikirijwe amazu yo kubamo, inzu imwe yagenewe kubamo imiryango ibiri, ibizwi nka ‘2 in One’.

Umukecuru Numukobwa Adela w’imyaka 80  na bagenzi be, baribuka ubuzima bahozemo mbere yo guhabwa  amacumbi, icyakora bakifuza ko bagezwa ho n’ibindi bikorwa birimo n’amazi.

Numukobwa ati “ Nari mu nzu y’ikode, nyibamo imyaka ine, ngize amahirwe abaturanyi baramvuganira, ubu meze neza.”

Undi yagize ati “ Bambaye inzu mbabaye bikomeye cyane, nabonaga ari ibintu bindenze nari ncumbitse imyaka 19, ariko ndi kumwe n’umuryango wanjye.”

Gasana Richard umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, avuga ko ibibazo bitandukanye bigaragazwa n’abatujwe muri iyi midugudu, ari uko itararangira kubakwa.

Ati “ Twagiye tugira ikibazo cy’imvura yadukomye mu nkokora, biba ngombwa ko tutayazamurira hamwe yose, turavuga tuti reka dushyiremo imbaraga kuri ½ cyayo, baze dutuze abambere hanyuma dutangire ikiciro cya kabiri, kandi turabona ari icy’ingenzi cyane.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase asanga  kubona inzu ari kimwe, ariko yizeza abahawe amacumbi kuzagezwaho n’izindi gahunda zabafasha kubaho neza.

Ati “ Nk’uko twabiganiriye ntabwo bihagije kugira amazu gusa, turashaka n’uko aho twubaka aya mazu hahinduka isangano y’ibikorwa by’imibereho myiza y’abaturage, n’amazu turayubaka, ariko tukibuka gusubira inyuma tugashyiraho n’aho gufata amazi, ariko cyane cyane aho abaturage batuye hakaba hari n’ubuzima; hari akarima k’igikoni, hari ahantu bahinga, hari ubucuruzi bashobora kugira, hari ubworozi bashobora kugira, icyo nicyo twifuza.”

Mu mirenge 14 igize akarere ka Gatsibo, imiryango igera kuri 227 ni yo imaze guhabwa amazu yo gutura mo.

Hagendewe kuri gahunda y’imihigo aka karere kihaye, biteganyijwe ko  kujyeza muri Werurwe uyu mwaka, kazaba kubakiye abaturage 448, ni ukuvuga ko hakibura amazu 221.

Issa Kwigira