Icyo rubanda bifuza mbere y’uko buri rugo rutunga ‘Smartphone’

Hari abaturage bakomeje kugaragaza ko banyuzwe n’igitekerezo cy’uko nibura buri rugo mu Rwanda rwatunga telefoni igezweho izi zizwi nka ‘SmartPhone’.

Icyakora bamwe muri bo basanga kugira ngo  icyo gitekerezo gitange umusaruro kitezweho ari uko hashyirwa imbaraga mu guhugura abatazi gukoresha izo telephone.

Turi mu rugo rwa Clementine UWIMANA w’imyaka 26  n’umugabo we batuye mu murenge wa Bumbogo ni mu Karere ka Gasano, ni urugo rutaratunga telefoni igezweho Smart Phone n’umunsi n’umwe, Clementine azi ko iyo telefoni ibaho n’ubwo agorwa no gusubiramo inyito yayo yemera ko aramutse ayitunze hari icyo yahindura mu buzima bwe.

Ati “Iyi ni Matifoni (ashaka kuvuga Smartphone) nko ku cyangombwa cy’ubutaka hari ukuntu warebamo ugahita ubibonamo.”

Muri Metero nke uvuye mu rugo kwa Clementine dusuye umuryango wa Loda UWURUKUNDO ni umuryango ugizwe n’abantu umunani nta n’umwe mu bawugize utunze telefoni igezweho.

Uwurukundo bigaragara ko akuze nawe ntaratungaho telefoni igezweho ariko nibura hari bike azi gukoresha.

Turamutije atwereka bimwe muri byo.

AtiNka kurya tugira amatsiko y’ibirori  namenye ko najya hano (arakanda muri telefoni n’urutoki) ubwo aha naho ngiye nko mu birori umuntu akayintiza  mvuga ngo ntiza njye kwifatira ibirori by’umuryango cyangwa ibyo ku rwego rw’Igihugu cyangwa urundi rwego mba nziko nabifatira aha (yerekana aho bafotorera).”

Uwurukundo azi neza ko aramutse atunze iyi telefoni uburyo ubwari bwo bwose yayibonamo hari ibyo yakoroshya kubera ikoranabuhanga ikoresha.

Ati“Tuba dufite abana bari ku ishuri hari igihe rero bakenera nk’icyangombwa, niba nta n’ubushobozi kumwishyurira bigoye, bikazakugora ngo uzakijyane wenda ari ikihutirwa, kukinyuza ku modoka n’ubundi ni amafaranga, ariko namaze kumenya ko hari uburyo ushobora no kukinyuza kuri telefoni iyo telefoni yakora ibintu byinshi kuri twebwe.”

Umukecuru Consessa NYAMPINGA w’imyaka irenga 88 nawe ntabwo ari ubwa mbere yumvise ibya telefoni zigezweho.

Mu kiganiro twagiranye ayifite mu ntoki yagize ati “Mbona bagira batya (Akoza urutoki muri telefoni) nkabona inyuguti zizamuka bagira batya nkabona inyuguti zimanuka bagira batya nkabona zerekeye hano.”

Kubigeze gutunga telefoni zigezweho n’abari mu ngo zizitunze kuri ubu ntibashidikanya ku kamaro kazo, Manace NSHIMIYIMANA tumusanze yitegura kujya kwishyura imisoro ariko azi neza iyo aramuka atunze telefoni igezweho byari kumworohera.

Ati “Ndamutse nyifite ntabwo nakwirirwa nduha nk’uku ng’uku wenda ngo njye hariya nsange ngo ‘connections’ zabuze ,ziramutse zabuze mfite iyanjye nagerageza nkabikora.”

Icyo abafite ubumenyi budahagije kuri mikorere ya telefoni zigezweho ni uko bahabwa amahugurwa ahagije ku mikorere yazo.

Uwurukundo ati “Mbonye umuntu uyimpa abaye ari mwe cyangwa uwundi wakoreshwa akazitugezaho bakaduha n’amahugurwa yazo.”

Nyampinga w’imyaka irenga 88 ati “Uwanyigisha nayiga nyine kuko mba negereye unyigisha nayiga nkayimenya.”

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME uza ku isonga mu gushyikira ko buri rugo rutunga telefoni igezweho bikagaragarira mu mubare utari muto w’izo yatanze ku giti cye nawe ashimangira ko gahunda itaba iyo gutanga telefoni gusa ahubwo ko yagendana no guhugura abaturage imikorere yayo.

Iki gitekerezo cy’umukuru w’Igihugu yari yakigejeje kuri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Gguhanga Udushya, minisitiri muri iyi minisiteri Paula INGABIRE agisangiza abitabiriye inama nkuru ya 14 ya FPR Inkotanyi.

Yagize ati “Nyakubahwa ‘Chairman’ yaduhaye ikindi gitekerezo cyo kuvunga ngo twe kubaha telefoni gusa, ahubwo tubahe n’amahugurwa yo kumenya ukuntu bazikoresha n’uburyo zibabyarira umusaruro zikabagirira akamaro.”

Igitekerezo cy’uko nibura buri rugo mu ngo miliyoni 2 n’ibihumbi 880 zibarurwa mu gihugu rwatunga telefoni igezweho gishingiye kukuba umunyarwanda yakoroherwa mu buryo bwose bushoboka kubona serivisi zinyuranye.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya igaragaza ko nyuma yo gusanga hari umubare utari muto w’abatashobora kwishyura telefoni zigezweho kabone n’iyo bakoroherezwa kwishyura mu byiciro, hashyizweho gahunda yo gushaka izo telefoni biciye mu kiswe ‘Connect Rwanda Challenge’ aho abantu ku giti cyabo, ibigo bya Leta n’ibyigenga biyemeza ku bushake gutanga izo telefoni.

Tito DUSABIREMA