Agatotsi mu mubano w’ibihugu bya EAC nyirabayazana w’idindira ry’imishinga n’ihungabana ry’ubukungu

Impuguke mu bukungu zisanga abayobozi b’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba bakwiye gukemura ibibazo bya Politiki biri muri bimwe muri ibyo bihugu mu maguru mashya, bitaba ibyo ubukungu bw’ibyo bihugu  bugakomeza kuzahara.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda iherutse kwemera ko ingaruka zo mu rwego rw’ubukungu zitabura ku bihugu bitarebana neza mu Karere byatumye imwe mu mishinga yari ihuriweho n’ibyo bihugu idindira.

Kuva mu mwaka wa 2015 kugeza magingo aya nibura kimwe cya kabiri cy’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasira ntabwo bibanye neza.

Impuguke mu bukungu Dr. Canisius BIHIRA yifashishije urugero arerekana icyuho uwo mubano mubi wateje mu rwego rw’ubukungu.

Ati “Natanga nk’urugero ku gihugu cya Uganda ni Igihugu twahahiranaga ku buryo buri wese yavugaga ngo amaramuko yanjye ndayakura muri Uganda ndetse n’abanya Uganda benshi bakavuga ko amaramuko bayakura mu Rwanda ariko ubungubu umupaka wafunzwe nibwo abenshi twabonye uko ikibazo gihagaze kuko ibintu byinshi byarabuze, ibindi bizamura ibiciro ndetse ku mpande zombi.”

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 8 z’uku kwezi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’umuvugizi wa Leta Dr.Vincent BIRUTA yemeye ko imibanire y’ibihugu yagize ingaruka ku bukungu bw’ibyo bihugu  kandi izo ngaruka zikaba ku mpande zose n’ubwo zitaba zingana.

Ati “Ingaruka zo zabayeho niba nta rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’u Rwanda n’u Burundi birumvikana ko bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu kimwe cyangwa ikindi cyangwa se hombi zikaba zabaho ariko mu buryo butandukanye.”

Uyu mubano utifashe neza kandi urakomeza ukagira ingaruka no ku mishinga migari yari yatekerejweho nkiyagirira akamaro abaturage b’ibihugu biyihuriyeho.

“Ngira ngo muzi ko hari imishinga itandukanye twari twaratangiye kuganiraho no gushyira mu bikorwa yabaye nk’idindira bishingiye ku mibanire n’ibihugu byacu n’inyungu zitandukanye ibihugu byagiye bigira bikadindiza imishinga imwe n’imwe, ariko turibwira ko uko umubano w’ibihugu uzagenda usubirana n’iyo mishinga izongera ikagaruka ku murongo” Dr.Vincent BIRUTA.

Impuguke mu by’ubukungu Dr.Canisius BIHIRA asanga abayobozi b’ibihugu by’Akarere bakwiye kwihutira gukemura ibibazo bya Politiki bifitanye kugira ngo n’urwego rw’ubukungu narwo rwe gukomeza kugaragaramo icyuho.

Ati “Nkabona rero kiriya kintu bagerageza kikarangira ibihugu bikongera bigakorana kuko ntabwo intambara yakemura ibibazo ngo ikemure ikibazo cy’ubukungu dufite ahubwo bakemura biriya bibazo mu mishyikirano, abayobozi bagashyikirana ikibazo bakagikemura, noneho n’abantu bakoraga mu by’ubukungu  abikorera ku giti cyabo bagakomeza bagakora.”

Umwe mu mishinga ikunzwe kugaragazwa nk’iyadindiye kandi ifatwa nk’iyari guteza imbere ubukungu bw’ibihugu biyihuriyeho n’umushinga wa Gari ya Moshi  w’Umuhora wa Ruguru.

Uyu ni umuyoboro uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba bidakora ku nyanja ari byo u Rwanda, u Burundi, Uganda na Sudani y’Epfo n’icyambu cya Mombasa muri Kenya.

Uhuza kandi Akarere k’Amajyaruguru ya Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Ethiopia.

By’umwihariko Uganda, Kenya n’u Rwanda nibyo byari kungukira muri uyu mushinga kugeza aho abahanga mu by’ubukungu bemeza ko kudashyira mubikorwa uwo mushinga byahombeje ibyo bihugu uko ari bitatu akayabo ka miliyari zibarirwa muri 3 z’amadorali y’Amerika.

Tito DUSABIREMA