Hari abaturage bifuza ko imyaka y’ubukure yahuzwa n’iyo gushyingirwa

Hari abaturage basabye ko imyaka y’ubukure mu Rwanda yahuzwa n’iyo kwemererwa gushyingirwa kuburyo niba imyaka y’ubukure kuri ubu ari 18 ubwo akaba ari nayo myaka ifatirwaho mu kwemererwa gushinga urugo.  Hari n’abasaba ko imyaka y’ubukure yaba 21 cyangwa hejuru yayo kuko ngo ari nayo myaka yemewe yo gushinga urugo.

Icyakora inzego za Leta na Sosiyete Sivile basanga itegeko ritahinduka mugihe abanyamagetegeko basanga iri tegeko rikwiye kugira irengayobora.

Itegeko ry’u Rwanda  rigenga abantu n’umuryango  rya 2016 rivuga ko imyaka y’ubukure ari  18 ariko ko imyaka yo gushyingirwa ari 21.

 Hari  n’abasanga imyaka y’ubukure ikwiye guhuzwa n’imyaka yo gushyingirwa.

Aba baragaza ko imyaka yo gushyingirwa 21 nayo yakagizwe imyaka y’ubukure cyangwa hejuru yayo.

Umwe ati “Yego byahuzwa kuko niba ku myaka 18 umukobwa bashobora kumutera inda akabasha kubyara ni nako yabasha kubaka urugo.”

Undi ati “Urugo ntabwo ari imyaka kuko hari na benshi cyane barwubaka bari hejuru y’iyo myaka bikabananira ariko abari munsi y’iyo myaka bakabigeraho.”

Undi nawe ati “ Itegeko ahubwo bakarihinduye byibuze umukobwa bakamushyira kuri 21 kuko nibwo aba akuze bigaragara umuhungu we burya isaha n’isaha yarongora bitewe n’uburyo iwabo bifashije.”

Kuruhande rw’abanyamategeko basanga iri tegeko rigenga abantu n’umuryango rikwiye no kugira irengayobora kuburyo umuntu wujuje  imyaka 18 yakwemererwa gushyingirwa ku mpamvu zimwe na zimwe byagaragara ko zifite ishingiro.

Me Elie NIZEYIMANA aratanga zimwe muri izo mpamvu.

Ati “Hariho nk’urugero bajyaga batanga batwigisha amategeko (…) wari umusore ufite umukobwa mwakundanaga ariko yari ari kurangiza ikiciro runaka cy’amashuri ariko arakirangije  wenda ashaka kujya mu cya kabiri cya Kaminuza wenda umusore bakundanaga abonye nko kubona akazi ko hanze kamusaba kuba yarashyingiwe iyi ikaba nk’imwe mu rugero yashingirwaho.”

Kuba amategeko y’u Rwanda atemera ko umukobwa cyangwa umusore ashyingirwa munsi y’imyaka 21, ngo bituma hari abakobwa bahitamo kujya gushaka abagabo mubihugu by’abaturanyi.

 Iki ni ikibazo cyagaragaye mu Ntara y’iburasirazuva nkuko umukozi w’Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco ushinzwe umuco Dr. Jack NZABONIMPA  abisobanura.

Ati “Tuvuge nka za Rwemasha niho twakunze kubibona cyane baba basabana n’aho hakurya i Bugande ugasanga rero umwana w’imyaka 17 cyangwa 18 arambutse agiye hakurya i Bugande ashyingiwe na Pasiteri kuko aho ngaho Pasiteri arabyemerewe agahabwa icyangombwa cyo gushyingirwa agarutse mu Rwanda.”

Impuzamiryango iharanira uburenganira bwa Muntu CLADHO yo isa n’iri kuruhande rwa Leta kuri iyi ngingo kuko umuyobozi muri CLADHO Evaritse MURWANASHYAKA, avuga gushyingirwa munsi y’imyaka 21 ubera ushobora kunanirwa inshingano z’urugo ukabera umutwaro Leta.

Ati “Kubihindura (imyaka yo gushyingirwa) twebwe twumva ataribyo nka sosiyete sivile kuko ubihinduye wasanga abantu bafata inshingano batazishoboye ugasanga nibyo bigiye kuzatera amakimbirane mu miryango nibyo bigiye kuzatuma babyara abana bakabaho nabi, imyaka y’ubukure yo ntabwo yaba 21 kuko igipimo cy’imyaka y’ubukure ntibareba kuko umuntu ugiye gushyingirwa hari n’ibindi birebwa nko kwemererwa kubona kazi, kugira amasezerno n’ibindi.”

Nubwo ku myaka 18 umuntu atemerewe gushyingirwa, amategeko y’u Rwanda ateganya ko umwana w’imyaka 16 ashobora guhabwa icyemezo cy’ubukure bitewe n’impamvu zitandukanye  ariko  iyo gushyingiranwa itarimo.

Daniel HAKIZIMANA