Kenya: Ruto atorewe kuyobora Ishyaka Jubilee byakoma mu nkokora Kenyatta – Murathe wigeze kuyobora iri shyaka

Abarwanashyaka ba Jubilee batangiye kwikanga ko Visi perezida William Ruto nawe ubarizwa mu ishyaka Jubilee yazatsinda Uhuru Kenyatta usanzwe ari umutegetsi mukuru mu gihugu akaba na Perezida w’ishyaka.

Amatora mu ishyaka azaba muri Werurwe uyu mwaka.

Ikinyamakuru The Standards cyandika ko David Murathe wahoze ari visi perezida w’ishyaka Jubilee avuga ko igihe William Ruto yatorerwa kuyobora ishyaka byaba bibi kuko byakoma mu nkokora Uhuru Kenyatta akaba atabona umwanya wa minisitiri w’intebe nu gihugu.

Iki kinyamkuru cyanditse ko Murathe avuga ko uko bigaragara abashyigikiye William Ruto bashobora kuzarusha amajwi aba Kenyatta ntabone umwanya wa perezida w’ishyaka, kandi ko kugira ngo binyure mu itegeko nshinga rihinduke  abe minisitiri w’intebe byasaba ko ishyaka rye rigira ubwiganze mu nteko ishningamategeko.

Iki kinyamakuru kigaragaza impungenge za David Murathe kukuba Ruto yategeka igihugu n’ishyaka Jubilee ko yaba Atari inkuru nziza igihe mu nta kaboko ba Kenyatta kaba kamuri iruhande, ngo babona nta bushobozi afite bwo kunga abanya Kenya.

Icyakora bamwe mubanyapolitiki basa n’abamagana iki gitekerezo cy’uko Uhuru yaba minister w’intebe, kuko ubutegetsi bwaba bugumye kuba akazu.

Amatora ya perezida wa Kenya ategerejwe muri 2022.