Kumenya uko ubuzima buhagaze no kugenzura imirire -Umuti ku mubyibuho ukabije

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima RBC, igaragaza ko umubyibuho ukabije mu banyarwanda bose uri ku kigero cya 2.8%, naho abafite ibiro by’umurengera ni 14.3%.

Iyi shusho y’uko umubyibuho ukabije uhagaze  mu Rwanda nk’imwe mu mpamvu ziza ku isonga mu gutera indwara zitandura, ikigo cy’igihugu cyita ku  buzima RBC kivuga ko abanyarwanda bakwiye gukora uburyo bwose buhari ngo barwanye kongera ibiro bya hato na hato bikomeje kugaragara ku bantu.

Umuyobozi Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Indwara muri RBC Dr. Innocent TURATE, hari ibyo asaba abantu gukora mu guhangana n’umubyibuho ukabije.

Yagize ati “Icya mbere kwirinda umubyibuho ukabije bisaba kugenzura imirire yawe, ariko ukarya indyo yuzuye. Ikindi ugakora siporo, ibi bikurikirwa no kureba uko umubiri wawe uhagaze aribyo bita mu mdimi z’amahanga Medicaux Check up.”

Uyu muyobozi avuga ko kugira umubyibuho ukabije aribyo birimo gutera indwara zimwe na zimwe zitandura, bigatuma imibare ikomeje kwiyongera kubazirwara.

Yagize ati “Umubyibuho ukabije uri mubitera indwara zitandura, zirimo diyabeti, umutima, kanserin’izindi. Birajyenda bizamuka cyane kuburyo biteye inkeke nitudafata ingamba bizaba ari ikibazo gikomeye.”

Leta y’U Rwanda yagiye ishyiraho zimwe mu ngamba zo guhangana n’uyu mubyibuho ukabije ukomje kugaragara ku banyarwanda aho yashyizeho gahunda ya siporo rusange izwi nka ‘car free day’ kuva mu mwaka wa 2016.

Kuri uwo munsi hanasuzumwa abantu bakagaragarizwa uko ubuzima bwabo buhagaze harimo n’ikigereranyo cy’umubyibuho bagezeho.

Ikigo cy’Igihugu cyita ku  Buzima RBC kigaragaza ko igiteye impungenge ari uko umubyibuho ukabije ugaragara no mubana bari munsi y’imyaka 14 cyane mu mujyi wa Kigali aho bari ku kigero cy’10%.

Imibare igaragaza kandi ko abibasiwe cyane ari abagore aho bari ku kigero cya 34%.

RBC isaba abantu bose gukoresha uburyo bwose ntibongere ibiro, ariko bitavuze ko bagomba kwiyicisha inzara mu kugabanya ibiro nk’uko bamwe babitekereza.

Yvette UMUTESI