RDC: Perezida Tchisekedi yahamagaje inama yiga ku cyateye imyigaragambyo muri UNIKIN

Perezida Felix Tshisekedi yahamagaje abahagarariye abanyeshuri muri Kaminuza ya Kinshasa (UNIKIN) ngo baganire kubibazo bihari byateje imyigaragambyo.

Radio Okapi ivuga ko umutegetsi mukuru mu gihugu ibiro bye byatangaje  ko bizakira abahagarariye kaminuza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2020.

Iyi myigaragambyo yamagana izamurwa ry’amafranga y’ishuri yaguyemo umupolisi umwe.

Nyuma y’uru rupfu rw’uyu mupolisi ubutegetsi bwahise butegeka ko abanyeshuri bose bataha iwabo Kaminuza igafunga imiryango.

Icyakora iki cyemezo cyamaganiwe kure n’imiryango itari iya leta mu gihugu nk’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu LUCHA ryavuze ko gufunga Kaminuza atari ugukemura ikibazo ahubwo ari ukucyongerera ubukana.

Mu bandi bamaganye ko Kaminuza ifungwa barimo umunyapolitiki Martin Fayulu uhagarariye ishyirahamwe ry’abarwanya ubutegetsi Lamuka wavuze ko umwanzuro atari ugufunga Kaminuza ahubwo ubutegetsi bukwiye gutega amatwi ibisabwa n’abanyeshuri.