Tanzania: Imirwano yahagaritse inama yo kweguza umutegetsi wa Dar Es Salaam

Hagombye kwitabaza igipolisi mu mujyi wa Dar salaam ubwo abategetsi bafatanaga mu ijosi mu nama yari igamije gukuraho ikizere ku muyobozi w’umujyi ihita isubika.

Bapfaga ko mubasinye ko bitabiriye inama hari abasinyiwe badahari.

Ikinyamakuru The citizen cyandika ko iyi nama yari igamije gukuraho ikizere bwana Isaya Mwita utegeka umujyi wa Dar es Salaam.

Abategetsi b’uturere bose bari batumiwe uhageze agasinya ko yahageze ibizwi nka ‘attendance’ mu ndimi z’amahanga.

Mu kanya nk’ako guhumbya nk’uko amashusho ya The Citizen TV abigaragaza, abajyanama b’ishyaka CCM na CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bahise bafatana mu mashati.

Imbarutso ya byose ni uko byagaragaye ko hari abajyanama bagaragaraga k’urutonde rw’abitabiriye inama basinye kandi badahari bituma abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahindura inama isoko.

Ikinyamakuru The Citizen cyandika ko aya manyanga nk’uko kiyita yavumbuwe n’umutegetsi w’Akarere ka Ubungo Boniface Jacob, wagaragaje umwe mubantu basinye kandi adahari ubwo intambara irota ubwo.

Hitabajwe igipolisi kizagukiza ariko inama yagomba guharura inzira yo kweguza utegeka Dar es salam ihita isubika.