Uganda: Abiga muri Kaminuza zitandukanye baramagana ibikorerwa Bobi Wine

Abanyeshuri bo muri  Kaminuza za Uganda bishyize hamwe bamagana ibiri gukorerwa Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ubuzwa gukora inama zigamije kugaragariza rubanda imigabo n’imigambi ye mu matora ya Perezida umwaka utaha.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko aba banyeshuri barangajwe imbere n’abayobozi bayobora abandi bo muri Kaminuza ya Makerere, bavuga ko ibikorerwa uyu munyapolitiki bidakwiye kandi bidatandukanye n’uko igisirikare giherutse kuburabuza abanyeshuri bigaragambyaga muri Kaminuza ya Makerere.

Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ubivanga no kuririmba ahenshi akoranyirije abantu igipolisi kiza kubatatanya.

Nk’ubu ikinyamakuru The Monitor cyanditse ko igipolisi cyarunze abashinzwe umutekano benshi bambaye nk’abiteguye kurwana kuri komisiyo y’amatora ubwo yari igiye guhura n’abantu bose bagaragaje ko bafite inyota yo kwiyamamaza gutegeka Uganda mu mwaka utaha.

Impamvu nyamukuru yatumye kuri komisiyo bahashyira abapolisi benshi bambariye urugamba ni uko hari hanagiyeyo depite Kyagulanyi Robert nkuko ikinyamakuru The Monitor cyandika.

Ngo byaketswe ko abambari be baza guteza akavuyo ubundi bakabatatanya.