Burundi:Abahoze muri CNDD-FDD bashinze ishyaka ryabo

Bamwe mu bahoze mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD bahunze igihugu bashinze irindi rishya baryita PDG-Girubuntu, Parti pour la Democratie et la Bonne Gouvernance.

Abo bahoze ari abayobozi bashinzwe amabanga akomeye mu gihugu bavuga ko igitekerezo cyo gushinga ishyaka ryabo cyabajemo mu kwezi kwa cumi mu nama yabahurije i Kampala muri Uganda.

Bemeza ko icyatumye batekereza gushinga iryo shyaka ari uko bifuza igihugu kiyobowe neza mu ngeri zose haba muri politike, ubukungu n’imibanire kugira ubuyobozi bukwiye bushinge imizi.