Ibya Viza z’Abanyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo biracyari kure nk’ukwezi

Imyaka hafi ibiri igiye gushira Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yijeje ko ikibazo cyo kutabona Visa ku banyarwanda bajya muri icyo gihugu gifatwa nk’icyarangiye.

Nyamara nan’ubu ibyo bibazo byo kutabona Visa ku banyarwanda bashaka kujya muri Afurika y’Epfo biracyahari.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda iherutse kuvuga ko ibiganiro ku mpande zombi kugukemura ibyo bibazo byakomeje kandi ko mu gihe cya vuba bizakemuka n’ubwo nta gihe gitangwa bizaba byakemutse.

Harabura amezi abiri gusa ngo imyaka ibiri yuzure Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yijeje ko ibibazo byo kubura Visa ku banyarwanda bashaka kujya mu gihugu cye bikemurwe.

Hari muri Werurwe umwaka wa 2018, ubwo Perezida Ramaphosa yari yitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali yigaga ku isoko rusange ry’Afurika rihuriweho.

Icyo gihe abajijwe igihe abanyarwanda bazongera kubonera Visa zituma bajya mu gihugu cye, Perezida Ramaphosa yasubije mu mvugo yuzuyemo icyizere cyinshi ku buryo byasaga n’aho buri buke ibyo bibazo bihita bikemuka.

Icyo gihe yagize ati “Ndatekereza ko ikibazo cya visa z’abanyrwanda bajya muri Afurika y’Epfo mwagifata nk’ikibazo cyakemuwe. Twabivuganyeho kare na Perezida Kagame kandi twanzuye ko tugiye kunoza kurushaho umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda kandi icyuho n’inzitizi twagize bigiye gukemurwa, dufite abaminisitiri bakomeye beza b’ububanyi n’amahanga bagiye kubikoraho vuba na bwangu.”

Ingingo Perezida wa Afurika y’Epfo yatanze icyo gihe ishimangira icyizere cye cy’uko abanyarwanda bagiye gukomorerwa kongera kujya mu gihugu cye ni uko  hitegurwaga gusinya amasezerano y’isoko rusange rihuriweho n’ibihugu by’Afurika, ni amasezerano yaje no gusinywa ndetse n’iryo soko rusange rizatangira gushyirwa mubikorwa muri Nyakanga uyu mwaka.

Bwana Ramaphosa yashingiye kuri ayo masezerano y’isoko rusange mu kugaragaza ko ritashoboka igihe urujya n’uruza rw’abaturage  ruzitiwe.

Ati “Tugiye kugikemura kandi tugendeye ku mahame, ayo mahame mvuga ni aya: Ntabwo wagira Afurika nk’isoko rusange rihuriweho ngo udindize urujya n’uruza rw’abantu n’amahirwe y’ishoramari, ntabwo byakunda.”

N’ubwo Perezida Ramaphosa yari yijeje ko ibibazo bya Viza byari bigiye gukemuka imyaka hafi ibiri irashize icyo kibazo kigihari.

 Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr.Vincent BIRUTA  yabajijwe iby’iki kibazo.

 Dr Biruta yagaragaje ko icyo kibazo kikiganirwaho n’impande zombi kandi ko kizakemuka mu bihe bya vuba, ariko nanone nta gihe cyatanzwe.

Ati “Viza za Afurika y’Epfo ni ibibazo byagiye biganirwaho ariko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wagiye utera imbere, muzi ko ubu Afurika y’Epfo yashyizeho undi uyihagarariye mu Rwanda n’abadiplomate bandi, kandi kiriya kibazo cyakomeje kuganirwaho. Ntekereza ko mu gihe cya vuba kizabonerwa umwanzuro, nta cyasubiye inyuma nta n’icyananiranye. Igihe n’ikigera twibwira ko atari cyera  kiriya kibazo kizakemuka.”

Kuva mu mwaka wa 2014 abanyarwanda basanzwe batangiye kugorwa no kubona ibyangombwa byo kujya muri Afurika y’Epfo.

Uretse ingendo z’ubutumwa bw’Igihugu abanyeshuri, abacuruzi n’abashaka kwivuriza muri Afurika y’Epfo nibo bakomeje kugerwaho n’ingaruka zo kutabona Visa zo kujya muri Afurika y’Epfo, mu gihe u Rwanda rwo rworohereje ibihugu byose by’Afurika kubona Visa.

Tito DUSABIREMA