Kubona indangamuntu biracyari inzozi kubava mu bigo gororamuco

Bamwe mu rubyiruko rwavuye mu bigo gororamuco bitandukanye baravuga ko bafite ikibazo cy’uko bageze hanze bakagorwa no kubona  ibyangombwa bibaranga.

Abaganiriye na Flash bavuga ko bayirukaho igihe kirekire ariko ntibayibone kuko babwirwa ko imyaka yabaye myinshi, bigatuma bagorwa no  kubona serivisi zimwe na zimwe.

Mbabwirwenande Sadi ni umwe mu rubyiruko rwavuye IWAWA ruvuga ko kubona indangamuntu byamubereye ihurizo.

Ati “Aho nsohokeye kugira ngo nyihige nahise njya ku ishuri, aho mviriye ku ishuri nasazne byarandenganye, najyayo bakambwira ngo kuki ngeze iyi myaka nta ndangamuntu mfite? Biragoye rwose kubona indangamuntu cyane ko tuba twarakuze nta n’aho tubarizwa twari mayibobo wajya mu buzima busanzwe bikagorana.”

Ni ikibazo ahuriyeho na bagenzi be aho bavuga ko nabo bibagoye, kandi ko kutagira indangamuntu byatumye hari serivisi zimwe na zimwe batabona kandi baba bakeneye.

Ati “Kubaho udafite indangamuntu ni ikibazo kuko ntaho waka serivisi. Ujya gutanga mituweli waba udafite indangamuntu bikanga, kuri banki ntibikunda kandi no kubaho udafite indangamuntu ni ikibazo.”

Iki kibazo giherutswe kugarukwaho na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside  mu nteko Ishinga Amategeko ivuga ko yasabye ikigo gororamuco kucyitaho ikagikemura.

Depite Mukamana Elizabeth ni  uyobora iyi komisiyo yagize ati “Iki ni ikibazo kibangamiye aba bantu bavuye muri ibi bigo, ariko twakiganiriyeho n’abagihagarariye kandi batwemereye ko kigiye gukemuka, ariko n’inzego zibanze ziba zikwiye kubibafashamo.”

Bwana Bosenibamwe umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco NRS avuga ko uturere twari tubifite mu nshingano twabigenzemo biguruntege ariko ubu aribo ubwabo bazajya bafatanya n’ikigo cy’igihugu gishinzwe cy’Indangamuntu NIDA abari muri ibi bigo bujuje imyaka bakabona indangamuntu.

Yagize ati “Mbere twasabaga uturere kujya bishyurira aba bari muri ibi bigo, kugira ngo babone indangamuntu ariko byagiye bigenda buhoro, ugasanga hari abasohotse batarazibona banasohoka ntibafashwe kuzibona. Ubu rero mu ngengo y’imari y’uyu mwaka twashyizemo ko aritwe tuzajya tubikurikirana tukabishyurira, ubundi hagakurikizwa izindi nzira zisigaye nabo bakabona indangamuntu, ndumva ntawe uzongera kurengana muri ubu buryo.”

Usibye kuba Umunyarwanda wujuje imyaka agomba kugira indangamuntu nk’ikimuranga, hari serivice nyinshi utabona utayifite nko kwishyura ‘mituel de sante’, kubaruza ubutaka n’ibindi.

Yvette Umutesi