Shanitah wafatanije n’abasaza be kwica umugabo we bakatiwe gufungwa burundu

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye igifungo cya burundu Shanitah MUKAMPAZIMPAKA na basaza be nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugabo we Ndahimana Callixte.

Ahagana saa Sita z’amanywa zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2020, nibwo inteko iburanisha yari yinjiye mu kibuga cy’umupira w’amaguru kiri iruhande rw’ibiro by’Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Ni urubanza rwaciwe ku mugaragaro imbere y’abaturage.

Abaturage biganjemo abaturanyi ba nyakwigendera n’abo mu muryango we bari bitabiriye urubanza.

Icyakora Shanitah MUKAMPAZIMAKA ushinjwa kugira uruhare mu kwica umugabo we afatanije n’abasaza be aribo Janvier KAMAYIRESE na François HABIMANA baciriwe urubanza badahari.

Saa sita n’iminota irindwi, nibwo umucamanza yafashe indangururamajwi imbere y’abaturage atangira asoma ibyaha byose baregwa n’ibimenyetso byatanzwe n’abatangabuhamya.

Yemeza ko Shanitah MUKAMPAZIMPAKA n’abasaza be bagomba guhanishwa igifungo cya Burundu.

Kuri uyu mwanzuro, bamwe mu baturanyi ba Nyakwigendera nabo mu muryango we baravuga ko bashimishijwe n’icyemezo cy’urukiko gusa bagasaba ko nyina wa Shanita MUKAMPAZIMPAKA yaburanishwa ngo kuko inama zitegura urupfu rwa Callixte NGENDAHIMANA zacurirwaga mu rugo rwe.

Uwitwa Rachel NTABUDAKEBA aragira ati “Kuba bamukatiye burundu biranshimishije ariko abana ntabwo bahawe indishyi zikwiye nk’abana babujijwe umubyeyi.”

Undi witwa Ephrem NDAGIRIYIMA aragira ati “Igihano cyo turakishimiye rwose ariko amafaranga bahaye abo muryango wa Nyakwigendera ni make rwose kandi uriya mugabo bamwishe nabi kandi bashaka umunto biriya ni ibintu bishobora gutuma abagore benshi bica abagabo”

Undi muturanyi wa nyakwigendera aragira ati “Umwanzuro bafashe muri ruriya rukiko turawishimiye kuko babakatiye burundu ariko nyina wa shanitah nawe bakwiye kumukurikirana kuko niwe nyirabayazana w’iki cyaha.”

Ntibyadukundiye kubona abo muryango wa shanitah ngo bagire icyo bavuga kuri iki cyemezo cy’urukiko, icyakora abo mu muryango wa Nyakwigendera barimo na nyina umubyara Numukobwa Laurencia  na Murumuna we Nsabimana Etienne bavuga ko nyina wa Shanitah aramutse atagejejwe mu rukiko bazarega.

Nyakwigendera Callixte NDAHIMANA wari utuye mu mudugudu wa Kabunda ya mbere, mu kagari ka Kagugu, umurenge wa Nyinya ho mu Karere ka Gasabo yishwe mu ijoro ryo ku cyumweru  taliki ya 18 Kanama 2019.

Yapfuye asize abana batatu batarageza imyaka y’ubukure.

NTAMBARA Garleon