Selena Gomez yasohoye umuzingo(albumu) yari imaze imyaka 3 itegerejwe

Related image

Selena Marie  Gomez umuhanzikazi w’Umunyamerika waherukaga gusohora albumu nshya mu mwaka wa 2015, yasohore umuzingo(Album) ya gatatu igizwe n’indirimbo 11.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavugo yakanyujijeho mu rukundo n’ibyamamare mu muziki nka Justin Bieber ndetse na The Weekend, ubusanzwe aririmba injyana ya Pop na RnB,abinyujije kuri Twitter ye yagize ati”Dore ngiyi !!! Album yanjye ubu yasohotse byemewe iraboineka ahantu hose kwisi… ndashimira cyane imitima y’abantu bamfashije kuyikora. Ubu ni iyanyu. Nizeye ko muri buyikunde.”

Image result for Selena Marie  Gomez"

Mu mwaka wa 2016 Selena Gomez yari yajyanywe mu bitaro kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kugaragaraho indwara y’ubuzima bwo mu mutwe itari imworoheye.

Iki gihe niho abakunzi be bo mu bice byose by’isi bababajwe n’ibi bakeka ko batazongera kumubona mu ruhando rwa muzika, mu gihe cyizaza. Gusa mu itangira ry’umwaka ushize nibwo Selena yongeye kugaragara ndetse anizeza abakunzi be ko agarutse bibatera akanyamuneza.