Niba ashaka kumenya uko Prix Nobel itangwa yabaza ababitegura – Ahmed asubiza Trump

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yabwiye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ko niba ashaka kumenya uko yabonye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yakwegera Komite yabiteguye ikorera i Oslo.

Abiy yavuze ko “Ntacyo azi ku bijyanye n’ibisabwa n’uburyo komite itanga ibi bihembo ihitamo ugihabwa.”

Niba Bwana Trump ashaka kubaza uko byagenze yakwegera komite ya Nobel i Oslo.

Yagize ati: “Ntabwo nakoreraga icyo gihembo, nkorera kugera ku mahoro, ikintu akarere kacu gakeneye cyane.”

Bwana Abiy yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru aho ari i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize nibwo Bwana Abiy yagenewe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel, ahanini kubera umuhate we mu kugarura amahoro hagati ya Eritrea na Ethiopia.

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu cyumweru gishize,Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko icyo gihembo ari we wari ugikwiye.

Yagize ati “Ngiye kubabwira iby’igihembo cy’amahoro cya Nobel. Nakoze akazi, nkiza igihugu, nyuma numva ngo umuyobozi w’icyo gihugu ubu niwe wahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel kuko yakijije icyo gihugu.”

Naravuze nti “Reka! Ese ntacyo nabikozeho? ariko murabizi, ni ko bikorwa. Uko biri kose nakoze iby’ingenzi…nabujije ko haba intambara ikomeye, hari abo nakijije.”

Nubwo nta zina yavuze ry’uwahawe icyo gihembo cy’amahoro cyangwa igihugu, nta gushidikanya ko Bwana Trump yavugaga minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed.