Rusizi: Birakekwa ko umugore wishwe yabanje gufatwa ku ngufu

Béatrice BAYAVUGE w’imyaka 44 wari utuye mu Kagari ka Kigenge mu Murenge wa Giheke, umurambo we wasanzwe ku muhanda bicyekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi bamunigishije agatambaro yari yambaye nyuma yo kumufata ku ngufu.

Ibi byabaye mu masaha ya saa moya z’ijoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2020, mu muhanda ukikijwe n’ishyamba, mu mudugudu wa Rwamiko muri aka kagari ka Kigenge mu murenge wa Giheke, ubwo uyu mubyeyi yari avuye gusura abana be mu kagali ka Kamashangi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Giheke, Jean de Dieu HAGENIMANA yabwiye itangazamakuru rya Flash ko uyu umugore yishwe n’abagizi ba nabi ndetse bikaba bishoboka ko yasambanyijwe ku ngufu mbere yo kumunigisha agatambaro (sharupe) yari yambaye mu ijosi.

Ati “Yari avuye mu rugo iwabo ari gutaha rero ku mugoroba kugira ngo rero agree mu rugo azamuka muri ririya shyamba, ahageze nibwo yahasanze abagizi ba nabi bamunigisha agasharupe k’umuhondo yari afite. Twakemanze ko banashobora kuba babanje bakamusambanya mbere y’uko bamwica.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma, yongeyeho ko mu bagize uruhare mu rupfu rwa Bahufite ntawe urafatwa ndetse ngo Iperereza riracyakomeje.

Sitio NDOLI