Miss Mwiseneza Josiane yateye utwatsi umukinnyi wa Filime Ndimbati

Mu cyumweru gishize, umwe mu bakinnyi bazwi cyane muri Sinema yo mu Rwanda Uwihoreye Moustapha uzwi nka ‘Ndimbati’ yakwirakwije  ibihuha by’uko  Mwiseneza Josiane  wabaye Miss 2019 yinjiye  mu mwuga wo gukina Sinema.

Image result for Mwiseneza Josiane

Aya makuru Ndimbati  yayasakaje yifashishije ifoto bifotoranyije ari kumwe na Mwiseneza Josiane, maze yongeraho amagambo agira ati: “Umukobwa wacu yinjiye mu kazi ko gukina filime, tumuhaye ikazeee.”

Benshi basamiye hejuru iki gitekerezo cyakwirakwijwe na Ndimbati, dore ko n’ubusanzwe Josiane Mwiseneza asanzwe afite abafana batari bacye hanze aha.

Related image

Mu gushaka kumenya ukuri  kubyavuzwe na Ndimbati, twaganiriye na Mwiseneza Josiane uri kwiga muri kaminuza ya Ines Ruhengeri.Mwiseneza Josiane yabiteye utwatsi  atangaza ko ibyo kwinjira muri sinema nta makuru abifiteho, cyane ko atanazi aho Ndimbati yabikuye.Ati: “njye nabonye ari nk’ubu papalazi, nabonye Ndimbati abivuga gusa sibyo, gusa bibaye bihari nabyo nabitangaza.”

Image result for Ndimbati

Miss Josiane Mwiseneza yambitswe ikamba ry’umukobwa wakunzwe na benshi (Miss Popularity) muri Miss Rwanda 2019, yemeje ko icyo gitekerezo cyo kuzakina filime agifite gusa igihe kitaragera cyo kuba yazikina.

Mwiseneza yirinze kuvuga igihe nyirizina azinjirira mu gukina amafilime, gusa avuga ko igihe nikigera azabitangariza abantu bakabimenya, dore ko yivugira ko gahunda abari iy’imana.