Icyorezo cyateye mu mafi ya Tilapia cyatumye ahagarikwa kwinjizwa mu Rwanda

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi,MINAGRI yaburiye aborozi b’amafi n’abarobyi bo mu Rwanda ko hari icyorezo cyateye mu mafi yo mu bwoko bwa Tilapia kizwi nka ‘Tilapia lake virus disease’ inaboneraho kubamenyesha ko ihagaritse ibikorwa byo kwinjiza mu Rwanda abana b’amafi yo muri ubu bwoko.

Ni mu itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze kuri uyu 20 Gashyantare 2020 aho yavuze ko izi ari ingamba zo kwirinda ko iki cyorezo kimaze kugaragara mu bihugu bitandukanye bya Afurika cyagera no mu Rwanda.

Muri iri tangazo MINAGRI yaze iti “Mu rwego rwo kwirinda ko icyo cyorezo cyakwinjira mu Rwanda, Minisiteri iramenyesha ko ihagaritse iyinjizwa mu Rwanda ry’abana b’amafi y’ ubwoko bwa Tilapia.”

Uzajya ushaka kwinjiza amafi yo mu bundi bwoko azajya abanza kubisabira uburenganzira.

Itangazo rigira riti “Ukeneye kwinjiza abana b’ubundi bwoko bw’amafi azajya asaba uruhushya rwihariye rutangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi”

Iyo iyi iki cyorezo gifashe amafi atangira gupfa ari menshi kandi ugasanga afite ibimenyetso birimo kuzana ibiziga by’amaraso ku mubiri wayo, guturumbuka amaso no kuvaho uruhu.

Muri iri tangazo MINAGRI yibukije aborozi b’amafi n’abarobyi ko uzafatwa yinjiza amafi mazima atabifitiye uruhushya rwihariye azahanwa hakurikijwe itegeko rigenga uburobyi n’ubworozi bwo mu mazi ndetse n’itegeko rigenga gukumira no kurwanya indwara z’amatungo mu Rwanda.

Gusa n’ubwo iki cyorezo kimaze kugera mu bihugu byinshi, biracyashoboka ko umworozi ashobora kukirinda amafi ye yirinda gutera abana b’amafi atazi aho bakomotse, yirinda guhererekanya ibikoresho by’uburobyi n’ubworozi ndetse agakomeza no kwita ku isuku y’aho yororera amafi.

Igihe hagaragaye kimwe muri ibi bimenyetso, aborozi b’amafi cyangwa abarobyi basabwe kubimenyesha inzego zishinzwe ubworozi zibari hafi .

Igenzura ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) rigaragaza ko umusaruro w’amafi wagiye wiyongera guhera mu 2016, nyuma y’ishoramari n’ikoranabuhanga ryashyizwe mu bworozi bw’amafi.

Mu mwaka wa 2016, u Rwanda rwabonye umusaruro w’amafi ungana na toni 26 581, mu 2017 haboneka toni 31 465 naho mu 2018 haboneka toni 43 632.

Muri gahunda ya Leta yo kuva 2018 kugeza 2024, u Rwanda rushaka kujya rubona umusaruro w’amafi ungana na toni 112 000 buri mwaka.