Ubugira kabiri inama y’abakuru b’ibihugu biri muri EAC yasubitswe

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, inama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yasubitswe nyuma y’ubusabe bwa Repubulika ya Sudani y’Epfo yavuze ko iri mu bikorwa byo gushinga Guverinoma ihuriweho n’impande zitavuga rumwe.

Iyi nama yagombaga kuba ku wa 29 Gashyantare 2020 i Arusha muri Tanzania. Ni nyuma y’uko mu Ugushyingo umwaka ushize nabwo yari yasubitswe yimurirwa muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2020.

Si ubwa mbere inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC isubikwa, kuko n’inama ya 20 yasubitswe inshuro nyinshi ariko iza guteranira i Arusha muri Tanzania ku wa 01 Mutarama 2019 itarimo Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza umaze hafi imyaka itanu adasohoka mu gihugu.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasuraziba, rivuga ko ubwo yasabaga ko iyi nama isubikwa Mou Mou Athian Kuol uhagarariye Sudani y’Epfo mu Bunyamabanga bwa EAC, yavuze ko ishingwa rya Guverinoma y’Ubumwe ihuriweho, risobanuye impinduka nyinshi muri Guverinoma y’igihugu cye ndetse ko zagira n’ingaruka ku miterere y’uyu muryango.

Usibye iyi nama y’abakuru b’ibihugu, hasubitswe kandi inama idasanzwe ya 41 y’abaminisitiri bagize uyu muryango yari iteganyijwe ku wa 25 na 27 Gashyantare 2020 ku Biro by’Ubunyamabanga Bukuru bya EAC i Arusha.

Iyi nama ya 41 niyo yari gutegura inama y’abakuru b’ibihugu yagombaga kuzayikurikira.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rya EAC, rivuga ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yamenyesheje Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Amb. Liberat Mfumukeko, ku wa 21 Gashyantare 2020 ibijyanye no gusubika izi nama zombi.

Mu ibaruwa Amb. Nduhungirehe yandikiye Mfumukeko yavugaga ko nyuma yo kubiganiraho n’Umuyobozi w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu “mboneyeho kukumenyesha no kugusaba kumenyesha ibihugu binyamuryango ko inama zavuzwe haruguru (iya 21 y’abakuru b’ibihugu n’iya 41 idasanzwe ya Komisiyo z’abaminisitiri) ko zasubitswe ku itariki yindi kubera ubusabe bwa Repubulika ya Sudani y’Epfo. Itariki nshya izatangazwa nyuma yo kuganira n’ibihugu binyamuryango”.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru tariki 8 Ugushyingo 2019, Perezida Paul Kagame ari na we uyoboye EAC muri iki gihe, yagaragaje ko gukemura imbogamizi zikigaragara mu kwishyira hamwe kw’ibihugu binyamuryango ari byo bikwiye gushyirwa imbere kurusha inama ubwazo.

Yagize ati “Ubusanzwe ntabwo kuba inama itabaye byakabaye ikintu cyerekana ko hari ikibazo runaka, kuko ibibazo biri ahandi kandi ntibiterwa no kuba inama itabaye.”

“Hari n’igihe twamaze imyaka ibiri nta nama ibaye ariko wenda hari n’impamvu zabiteye! Ariko njye kuva mu ntangiriro ndabizi neza ko kwishyira hamwe atari ikintu ujyamo ugahita ubona icyo wifuzaga, ibyo rero ni ibintu tuzi kandi twemera ko ibintu bidahita bijya mu buryo ako kanya nk’uko tubyifuza.”

Ku wa 1 Gashyantare 2019 nibwo Perezida Paul Kagame yashyikirijwe inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.

Ubwo yakiraga ku meza abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu mpera za Mutarama 2020, Perezida Kagame yavuze kuyobora EAC byamukomereye kurusha kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ati “Uko bigaragara, kuyobora EAC ni byo byakomeye kurushaho, nubwo ari ibihugu bike ariko kuba umuyobozi w’uyu muryango muri uyu mwaka ushize ni byo bikomeye kurusha kuyobora umugabane wose ugizwe n’ibihugu byinshi.”

Muri iyi nama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC byitezwe ko abayobozi bazasuzuma raporo ku cyerekezo cy’ubunyamuryango bwa Sudani y’Epfo ndetse banemeze ibyavuye mu isuzuma ku kwemeza Somalia nk’Umunyamuryango wa EAC.

Abayobozi kandi byitezwe ko bazashimangira ugushyigikira ko Kenya igira icyicaro kidahoraho mu Kanama k’Umutekano ka Loni.

Kwemerera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kwinjira muri EAC ni indi ngingo yagombaga kuganirwaho nyuma y’uko iki gihugu gitanze ubusabe muri Kamena uyu mwaka.

RDC yasabye kwinjira muri uyu muryango ku wa 8 Kamena 2019, mu ibaruwa yandikiye umuyobozi wa EAC, Perezida Kagame, ivuga ko impamvu yasabye kuwinjiramo ari ukwiyongera kw’amasezerano y’ubucuruzi igirana n’ibihugu bigize uyu muryango.