RPPA yasabye abaturage kuyiregera ba rwiyemezamirimo babambura

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko gisaba abaturage kujya bakiregera ba rwiyemezamirimo babambuye kugirango kibafatire ibyemezo birimo no kubaheza ku masoko ya Leta. 

Ibi iki kigo kibisabye mugihe hirya no hino mu gihugu hacyumvikana abaturage bavuga ko bambuwe na ba rwiyemezamirimo.

Agahinda k’abaturage bamburwa na ba rwiyemezamirimo baba batsindiye amasoko ya leta kumvikana hirya no hino kandi kandi usanga bari mu gihirahiro cyo kumenya uko bazishyurwa .

Mu nama y’igihugu y’umushyikirano wa 17 wabaye umwaka ushize ikibazo cy’abamburwa na ba rwiyemezamirimo baba batsindiye amasoko ya leta cyagarutswe ubwo ,umukuru w’igihugu Paul Kagame yabwirwaga ko hari abaturage bubatse akarere ka Nyamagabbe muri 2016 ntibahembwa imyaka ine ikirenga kandi rwiyemezamirimo yarishyuwe.  

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko cyari cyarahawe umurongo ariko bikaba bitarakozwe bityo kigiye gukurikiranwa.

Yagize ati “Niba nibuka neza iki kibazo cyari cyarahawe umurongo ngira ngo hashize nk’imyaka itatu; ko abantu bakora amasoko bafitanye n’uturere baba bakwiye kureba niba mbere y’uko rwiyemezamirimo abona amafaranga ye yose bakagombye kureba niba abaturage bahakoreye yarabishyuye.

“Ikigaragara ni uko uyu muturage bamwambuye mbere y’uko uwo murongo utangwa ariko ngira ngo iki tugifateho umwanzuro n’Akarere ka Nyamagabe uwo rwiyemezamirimo niba atagihari; Akarere gakubite inzu ibipfunsi kishyure abaturage hanyuma wenda rwiyemezamirimo agire uko akurikiranywa.”

Perezida Kagame ntiyanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe kuko yahise abaza Minisitiri Shyaka impamvu hashize igihe kirekire kitarakemurwa.

Ati “Ntabwo numvise kuva igihe icyo kibazo cyumvikanye umurongo ugatangwa w’ibikwiye gukorwa; kugeza uyu munsi habaye iki? Uratubwira ibigiye gukorwa ariko ntabwo utubwira ikitarakozwe muri kiriya gihe.”

Ubusanzwe  ngo urwego runaka  rwa  Leta ruba rukwiye  kugenzura niba abaturage bose barahembwe  mbere yo kwishyura rwiyemezamirimo . Uku niko HITAYEZU Emmanuel, umugenzi w’imari imbere mu kigo cy’uburezi REB abisobanura.

Ati “ Hari itegeko rikangurira ibigo biba byagiranye amasezerano na ba rwiyemezamirimo ko mbere yo kubishyura bagomba kubanza kubona proof igaragaza ko abo ba rwiyemezamirimo bishyuye abo bakoresheje mu masoko ya Leta.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta RPPA cyo gisaba abaturage kujya bakiregera ba rwiyemezamirimo babambuye kugirango kibafatire ibyemezo birimo no kubaheza ku masoko ya Leta.

Celestin SIBOMANA ushinzwe kongerera ubushobozi muri RPPA abisobanura.

Ati “Ba Rwiyemezamirimo batishyura abakozi ngira ngo icyo cyo itegeko ryaragikemuye kubera ko uyu munsi itegeko rigenga amasoko ya Leta rivuga ko rwiyemezamirimo wambuye abo yakoresheje cyangwa abamuhaye ibikoresho arahezwa mu masoko ya Leta ibyo nabyo bituma ba rwiyemezamirimo bitwararika  ibyo ariko bisaba ko tunasaba abakozi nabo kumenya uburengenzira bwabo bakajya bamenyesha RPPA niba batarishyuwe kugirango ifate ibyemezo.”

RPPA inahakana ibikunze kuvugwa ko  ba rwiyemezamirimo bambura abo bakoresheje kubera ko leta iba yaratinze kubishyura, avuga ko rwiyemezamirimo ahabwa isoko kubera ko yari afite ubushobozi bwo kwishyura.

Kuva muri 2007 kugeza ubu hari ba rwiyemezamirimo 180 bamaze guhezwa mu masoko ya leta kubera amakosa atandukanye, harimo kwambura abaturage no guta imirimo itarangiye

Daniel HAKIZIMANA