Abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi baranengwa

Abadepite mu nteko ishingamategeko batunze agatoki bagoronome  n’abaveterineri kutegera abahinzi-borozi ngo ari nayo mpamvu henshi usanga ubuhinzi n’ubworozi bugikorwa mu buryo bwa gakondo bigatuma abari muri iyi ngeri nta terambere bageraho rifatika.

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije bahamagaje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuri uyu wa 25 Gashyantare 2020 kugira ngo isobanure impamvu abashinze ubuhinzi n’ubworizi mu nzego z’ibanze bategera abaturage.

Mu ngendo bagiriye hirya no hino mu gihugu ngo basanze urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rurimo urusobe rw’ibibazo biterwa n’uko ba goronome n’abaveterineri bategere abahinzi-borozi.

Hari nk’aho basanze abaturage barahinze amasaka abayobozi barayarandura, ahandi basanga hari amatungo arwara agatinda kuvurwa bikaba byayaviramo urupfu, ibintu abadepite basanga iyi ari zimwe mu ngaruka yo kuba abahinzi bategerwa .

Umudepite umwe ati “Wareba rero uburyo umworozi yiyambaza veterineri w’umurenge cyangwa akarere akahagera itungo ryamaze kuharenganira.”

Undi ati “Ni ukuvuga ngo twe tuba tuvuga ibintu tuba twarabonye kandi tunazi bari baveterineri bariya ba agaronome ntabwo bajya begera abaturage kandi nawe minister wabivuze ese ko bashatse izo moto mukazibaha tugiye kureba muri kilometer runaka ese begezeyo?”

Indi ntumwa ya rubanda iti “Ujya kumva ukumva umuturage yahinze amasaka gitifu w’umurenge yagiye kuyarandura ukavuga ngo se yarinze ahinga abafite mu nshingano ubuhinzo bose barihe amasaka akarinda kumera .”

Bamwe mubagoronome n’abaveterineri ngo babwiye izi ntumwa za Rubanda ko impamvu bategera abaturage ari ukutagira ibinyabiziga bibagezayo no kuba bakunda kwifashishwa mu zindi gahunda z’ubukangurambaga zidafite aho zihuriye n’ibyaho baherewe akazi.

Icyakora izi mpamvu Abadapite bagaragaje ko zimwe zitumvikana.

Abayobozi b’Uturere nabo batunzwe agatoki kuba bigira ntibindeba kubibazo abahinzi bahura nabyo.

Hari aho basanze inganda zarahombeje abahinzi nyuma y’uko bahinze umusaruro ugapfa ubusa ariko uturere tukigira abashyitsi tuvuga ko ibyo bibazo bitatureba.

Basabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifite mu nshingano guhuza ibikorwa by’inzego  z’ibanze kwicarana n’inzego zifite mu nshingano ubuhinzi n’ubworozi bagasesengura impamvu nyir’izina abaveterineri n’abagoronome badakora inshingano zabo uko bikwiye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase SHYAKAyavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gukurikirana imikorere y’aba bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu nzego z’ibanze.

Ati “ Ntabwo twahamya ko Abagoronome bose hafi 400 bakora kinyamwuga aho rero iryo kurikirana niryo rigomba kongerwamo ingufu rikagenda ritwereka ababishoboye ntibanahabwe cya cyuho cyo kuvuga ngo mu minsi ibiri bamujyanye muri ibi ngo ariyo mpamvu ategera abaturage, ku musaruro njye ndibwira ko umugronome n’umuveterineri baba abanyamwuga bakorere umuturage kinyamwuga inzego zimuyobora nazo zimukurikirane uko bigomba gukorwa.”

Kugeza ubu  abahinzi mu Rwanda ni benshi kandi mu gihugu kigifite ubuso buto bwagenewe ubuhinzi.

Iki ni ikibazo Abadepite basanga inzego bireba  zikwiye kukitaho mu maguru mashya ubuhinzi bugakorwa mu buryo bwa Kinyamwuga bugakorerwa ku buso buto kandi bugatanga umusruro.

Daniel HAKIZIMANA