Nyuma yuko REB ishyize ahagaragara amanota y’abarangije amashuri yisumbuye,amanota y’uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie,yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga biteza impaka ku bw’ubuke bwayo benshi bahuriza ko butajyanye n’ubuhanga bukwiye uhabwa ikamba.
Nishimwe Naomie yize mu ishuri Glory Secondary School kuva mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye kugeza arangije muri MEG (Maths-Economics-Geography) mu mwaka wa 2019,ubwo hashyirwaga ahagaragara amanota y’abarangije amashuri yisumbuye Naom yagaragaye afite amanota 13 kuri 73 mu mibare yagize inyuguti ya F,Economic F,E muri Geography na Entrepreneurship.
Ni mu muhango witabiriwe n’ababyeyi ndetse n’abana bahize abandi ku rwego rw’Igihugu. Mu mashuri yisumbuye, abanyeshuri batsinze bavuye kuri 88,12% bagera kuri 89,50. Mu myuga abanyeshuri abatsinze bangana na 91,1%.
Kumbuga nkoranyambaga bamwe bemeje ko aya matona atemerera umuntu kwiga Kaminuza,ese Miss aremera gusibira yongere amanota?
Gusa abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaye REB ko bitaribikwiye ko buri wese yagaragarizwa amanota ya Miss Rwanda byafashwe nko kumutesha agaciro.
Uyu mukobwa yiyamarije mu Mujyi wa Kigali anawuhesha ikuzo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020. Afite umushinga wo kurwanya agahinda gakabije mu bantu.
Nishimwe Naomie yegukanye amakamba abiri. Yambitswe ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic 2020] rifite agaciro ka 1,200,000 Frw anambikwa ikamba riruta ayandi rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.
Yahembwe imodoka nshya ya Suzuki Swift 2019 ifite agaciro ka Miliyoni 18 Frw. Buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw. Uyu mukobwa yemerewe serivisi za banki n’ubwishingizi bwo kwivuza mu gihe cy’umwaka umwe ku buntu.
Nyampinga
ukunzwe na benshi (Miss Popularity) yabaye Irasubiza Alliance ahembwa na
sosiyete y’itumanaho ya MTN 1,500,000FRW, iPhone 8Plus ya 64 GB ndetse anahabwa
guhamagara no gukoresha interineti ku buntu mu gihe cy’umwaka umwe.
Ni mu gihe
Teta Ndenga Nicole yambitswe ikamba rya Nyampinga w’umurage (Miss
Heritage). Nishimwe Namoie yabaye Miss Rwanda wa karindwi mu batowe
bigizwemo uruhare na kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up.