Polisi yerekanye umwe mu baherutse gukubita no kwiba umugore wacururizaga MTN, undi araraswa arapfa

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias akaba yarashwe arapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano igihe yafatwaga.

Aba bombi bakubise ndetse bambura Tuyisenge Jeannette, i Remera ku wa 23 Gashyantare 2020.

Ku itariki 25 Gashyantare 2020 nibwo hatangiye gukwirakwira amashusho yafashwe na Camera zicunga umutekano, agaragaza umukobwa wambaye umwambaro w’akazi uranga aba-agent ba MTN, akubitwa n’abasore babiri mu buryo bukomeye, bamwambura amafaranga yari afite.