Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro hoteli ya ‘One&Only Gorilla’s Nest’ iherereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, yizeza abashoramari b’Abanya-Dubai ba nyirayo ko u Rwanda ruzita ku bikorwa byabo ku buryo bibyarira inyungu impande zombi.
Iyi hoteli yuzuye umwaka ushize itwaye miliyoni 65 z’amadolari ya Amerika nyuma y’imyaka ibiri yubakwa.
Ifite ibyumba 21 biri mu byiciro bine, icya mbere gifite ibyumba 10, igikurikiraho gifite ibyumba bine, ikindi bitanu naho icya nyuma kikagira ibyumba bibiri. Uko bikurikirana, ni nako bitandukanye mu biciro, mu bunini no mu bwiza.
Bitatse mu buryo bwa Kinyarwanda hakoreshejwe imigongo, hakabamo n’ibindi bikoresho by’ubugeni.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame nibo bitabiriye umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro wabaye kuri uyu wa Kane. Witabiriwe na Mohammed Ibrahim Al Shaibani, ukuriye “Kerzner International” igenzura amahoteli ya One&Only.
Perezida Kagame yashimye iri shoramari, avuga ko ribereye u Rwanda n’inshuti zarwo zarigizemo uruhare zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu i Dubai.
Ati “Ndashaka kubashimira ku ishoramari ryanyu mwakoze hamwe natwe. Dufite inshingano zo guharanira ko twese twungukira muri iri shoramari.”
Yavuze ko iri shoramari riri ku rwego rwo hejuru rijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kugira ibikorwa remezo byiza nka One & Only zombi yaba iyi yafunguwe n’indi iri muri Nyungwe.
Ati “Tuzabifata nk’ibyacu, nk’ibyanyu, kandi tuzakomeza kubyongerera agaciro mu buryo butandukanye.”
Mohammed Ibrahim Al Shaibani uyobora Kerzner International icunga amahoteli ya One & Only, yashimiye abagize uruhare mu kuba iyi hoteli yatashywe.
Yavuze ko muri uyu mwaka wa 2020 bazafungura amahoteli nk’aya ane ahantu hatandukanye ariko ko “mbabwije ukuri, nta muntu n’umwe wambajije ahandi usibye mu Rwanda, buri wese yambazaga ngo ni ryari mu Rwanda muzasoza kugira ngo tujye gusura. Birasa n’aho iki gihugu gifite ibintu byinshi byiza bikurura abantu, kureba amafoto y’aha yatangariwe n’abantu benshi”.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko u Rwanda rugize izi hoteli ebyiri, ashimira Kerzner ku cyizere yagiriye u Rwanda.
Yavuze ko u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo mu gihe ba mukerarugendo barusuye, babe ahantu hatekanye kandi ko bikomeje gutanga umusaruro.
One and Only Gorilla’s Nest yiyongereye ku zindi nyubako ebyiri zikomeye zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru mu bice by’ibirunga, zirimo Bisate lodge kuri uyu wa Gatanu yahawe inyenyeri eshanu na Singita Kwitonda Lodge and Kataza House, yatangije ibikorwa mu Rwanda ku wa 1 Kanama 2019.