Abatujuje inshingano uko bikwiye kuba bagawa nta gitangaza -Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME asanga kugaya abayobozi batuzuza inshingano zabo nta gitangaza kirimo.

Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2020, ubwo yakiraga indahiro z’abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta aherutse gushyira muri Guverinoma.

Abaminisitiri 4 n’abanyamabanga ba Leta 4 nibo barahiriye inshingano nshya zo kwinjira muri Guverinoma.

Muri bo harimo Dr. Daniel NGAMIJE wagizwe Minisitiri w’Ubuzima  asimbuye Dianne GASHUMBA weguye kubera amakosa.

Dr.Daniel NGAMIJE wari ushinzwe gahunda y’Igihugu yo kurwanya malariya n’indwara zititabwaho mu Ishami ry’Umuryango w’Ubibumbye ryita ku Buzima OMS, mu Rwanda.

Gushyira imbaraga mu buryo bwo kwigisha abaganga kugira ngo bagwire mu gihugu kandi ikoranabuhanga rikimakazwa mu rwego rw’ubuvuzi ku buryo ryafasha mu kwirinda gusiragiza abarwayi kandi bakavurwa vuba biri mu matwara mashya Dr.Daniel NGAMIJE yinjiranye muri minisiteri y’ubuzima gusa ntiyirengagiza ko afite inshingano zitoroshye zo gukaza ingamba zo gukumira  icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuyogoza Isi.

Ati “Tugiye gushyira imbaraga mu kwirinda kiriya cyorezo mwese mwumvise cya Coronavirus kugira ngo igihugu kitegure kuba cyahangana nacyo tukirinda ko cyaza ariko cyaramuka kinaje tukaba twiteguye kuba twahangana nacyo.”

Dr.Valentine UWAMARIYA, warahiriye kuyobora  Minisiteri y’uburezi asimbuye Dr. Eugène MUTIMURA nawe azi neza ko ategerejwe n’akazi katoroshye ko kurandura ikidindiza ireme ry’uburezi rikomeje gushidikanywaho mu Rwanda.

Ati “Tumaze kubona aho ikibazo cyari giherereye cyane ko ahenshi biba binazwi, harimo abarimu batabifitiye ubushobozi kandi umwarimu udafite ubushobozi ntiwategereza ko rya reme azarigeraho, ariko nanone hakabaho gahunda zitandukanye zijyanye no gutuma koko abantu biyumva muri uwo mwuga. Hari ukongerera ubushobozi mwarimu, hari no kureba mu mfashanyigisho, mu nteganyagisho uburyo ziteguwe  bisubiza koko igikenewe ku isoko ry’umurimo.” 

Nyuma yo kwakira indahiro z’abinjiye muri Guverinoma  Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagaragaje ko kugaya abayobozi bashyirwaho ariko ntibuzuze inshingano bidakwiye gufatwa nk’igitangaza.

Ati “Abatujuje inshingano nabo uko bikwiye, kuba bagawa nta gitangaza kirimo.”

Umukuru w’Igihugu kandi yibukije abayobozi kuzirikana no gukurikiza amagambo ari mu ndahiro barahira aho biyemeza kudakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite.

Ati “Iyo uvuze ngo ntabwo uzakoresha ububasha wahawe  mu nyungu zawe bwite  bivuze iki? Aho rero niho hagoranye  kenshi mu bikorwa, abenshi mu ntege nke sinzi ko  hari intege nke zumvikana ko hari abantu bagira intege nke  bikumvikana, wakora ikosa ariko ibindi hari ubwo  ababikora bibwira ko  ari  byinshi bagize ku rusha abandi.”

Mu bandi bashyikirije umukuru w’Igihugu indahiro zabo harimo Gaspard TWAGIRAYEZU wagizwe umunyamabanga wa leta muri minisiteri  y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye asimbuye Dr. Isaac MUNYAKAZI weguye kuri uwo mwanya kubera ruswa.

Hari kandi Dr.Jeannette BAYISENGE warahiriye kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, na Inès MPAMBARA wagizwe Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

Harimo kandi Richard TUSHABE warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta; Lt Col Dr. Tharcisse MPUNGA warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze.

Claudette IRERE arahirira kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro.

Hari kandi  Abadepite babiri barahiriye kwinjira  mu Nteko Ishinga Amategeko abo ni  Emmanuel KAREMERA na Germaine MUKABALISA.

Tito DUSABIREMA