Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Harmonize yasagariwe n'umujura - FLASH RADIO&TV

Harmonize yasagariwe n’umujura

Umuhanzi Rajabu Abdul Kahali uzwi mu muziki wa Tanzania nka Harmonize, yakubiswe ingumi n’umufana we ubwo yari yagiye gutaramira abakunzi be mu Mujyi wa Mbeya.

Image result for Harmonize

Amakuru avuga ko uyu mufana yakubise Harmonize ingumi y’ijisho, ubwo yuriraga ku rubyiniro ashaka gutwara ishaneti uriya muhanzi yari yambaye. Umuhanzi Harmonize yabaye nk’uwisanzura kuri uriya mufana azi ko abarinzi be bari buze kumutabara, birangira undi amukubise ingumi ku jisho.

Amakuru avuga ko Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo zitari nke, muri iyi minsi asigaye yitwaza abarinzi benshi bo kumucungira umutekano.

Ni nyuma y’uko abenshi mu bari abakunzi be bababajwe n’icyemezo yafashe cyo kuva mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi iyoborwa na mugenzi we, Diamond Platinumz ari na yo yamugize uwo ari we magingo aya.

Si ubwa mbere Umuhanzi Harmonize yasagararirwa n’umufana amusanze ku rubyiniro.

Mu mwaka ushize ubwo Harmonize yari ku rubyiniro aririmbira abanyacyubahiro barimo na Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yarogowe n’umufana wasamutse akamusanga ku rubyiniro mbere yo gusubizwa hasi n’abashinzwe umutekano.