Bernard Membe uherutse kwirukanwa burundu mu ishyaka riri ku butegetsi CCM, ubu nawe ngo ni umwanya mwiza abonye wo gukabya inzozi yahoranye akiri umwana zo kuba umutegetsi mukuru w’Igihugu cya Tanzania.
Bernard Membe yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania igihe kitari kigufi, mu minsi mike agirana ibibazo n’ishyaka CCM riri ku butegetsi.
Ikinyamakuru mwananchi cyanditse ko bwana Membe yavuze ko impamvu yirukanwe mu ishyaka ni uko yari yaragaragaje ko ashaka kuzarihagararira mu matora ya perezida mu Ugushyingo uyu mwaka.
Iyi nyota yo gushaka intebe iruta izindi mu gihugu ngo ntiyaguye neza abandi bo mu ishyaka ahimbirwa ibyaha, yanga kubisabira imbabazi arirukanwa burundu.
Kuba perezida muri Tanzania bisaba ko ugira umutwe wa politiki ukomokamo.
Bwana Bernard Membe avuga ko ubu yumva nta n’inkomanga afite ahubwo ari umwanya mwiza ahawe wo gushyira ibintu k’umurongo.
Mu mivugire y’uyu munyapolitiki usa n’udatomora neza uko azahatanira intebe nkuru mu gihugu, uretse kuvuga ko mu ishyaka bamupfukaga umwunwa ngo atagaragara, abasesenguzi muri politiki babwiye Mwananchi ko uko bazi Membe atari umuntu uvuye muri politiki burundu.
Kuko niba afite inzozi zo gutegeka Tanzania azabigeraho, barasanga ubu akwiye kwihutira gushinga ishyaka rya politiki azabarizwamo.
Hari abandi ariko bavuga ko bakurikije uko politiki ya Tanzania ikinwa, ubu Bernard Membe agiye kwiyunga muri rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi akaba ariwe uzarihagararira mu matora, akazahangana n’umukandida wa CCM ryamwirukanye.
Kuba abandi bari kumwe mu bihano barihanangirijwe Membe akirukanwa, abasesenguzi ba politiki bavuze ko yazize ko yakunze kugaragaza inyota yo kuba perezida.