Uganda: Abanyamahanga bane bashyizwe mu kato kubera Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, yashyize mu kato abanyamahanga bane bakekwaho kuba barwaye indwara ya Coronavirus ihangayikishije Isi muri iki gihe.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, Emmanuel Ainebyoona, yabwiye abanyamakuru ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, ko hari abanyamahanga bane bashyizwe mu kato mu bitaro bya Entebbe.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko Ainebyoona yavuze ko ibizamini by’amaraso byafashwe ubu biri gusuzumwa ngo harebwe niba batarwaye iki cyorezo.

Ibihugu bibiri bya Afurika nibyo byonyine bimaze kugaragaramo umuntu urwaye iki cyorezo, ibyo ni Nigeria na Misiri.

Aba banyamahanga ntihagaragajwe ibihugu bakomokamo n’aho berekezaga.